skol
fortebet

Umusore yariyahuye nyuma yo kwirukanwa mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Manchester City

Yanditswe: Tuesday 09, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru yagiye hanze yemeza ko umwana warekuwe n’ishuri ry’umupira w’amaguru rya Manchester City yiyambuye ubuzima nyuma y’ibyumweru bike gusa abwiwe ko asezerewe kubera ko urwego rwe rutari hejuru.

Sponsored Ad

Jeremy Wisten, wari kumwe n’ishuri ry’Umupira w’amaguru rya City kuva afite imyaka 13, nyina yasanze yapfiriye mu cyumba cya mushiki we i Baguley, mu majyepfo ya Manchester, ku ya 24 Ukwakira umwaka ushize.

Uyu musore yafatwaga nkumukinnyi "ufite impano, ukuze mu mutwe kandi ukora cyane" ubwo yari muri City ariko ngo yananiwe no kwakira ko yasezerewe mu ikipe ahitamo kwiyahura.

Urukiko rwa Manchester Coroner rwumvise ko mu 2018, Jeremy yatakaje ibyiringiro bye byo guhabwa buruse n’iyi kipe nyuma y’imvune ikomeye yagize mu ivi.

Iperereza ryavumbuye, ko uyu musore yari amaze amezi atanu adakandagira mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune yo mu mitsi yamusize mu "bubabare bukabije".

Jeremy yarekuwe n’iyi kipe mu Kuboza 2018,agorwa no kubona izindi nshuti ze bakinanaga zatsinze niko kwiyahura nkuko iperereza ryagaragaje.

Umuryango we wabwiye iburanisha ko nta "kimenyetso" cyerekana ko yari afite ibibazo mu minsi yabanjirije urupfu rwe.

Iperereza ryumvise ko ku mugoroba wo ku ya 24 Ukwakira umwaka ushize, Jeremy yafunze umuryango w’icyumba cya mushiki we ari naho yahise yiyahurira.

Nyina Grace, yamubonye mu ma saa tatu z’ijoro nyuma yo guhangayikishwa nuko ataje kurya ifunguro rya nimugoroba.

Mugufata umwanzuro w’uku kwiyahura, Zak Golombek yavuze ko yari afite umugambi wo kwiyahura.

Ariko se wa Jeremy witwa Manila, yabwiye iperereza ko "nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko yabbaraga" kandi ko "atizeye ko yashakaga kwiyahura".

Yavuze ko umuhungu we yakundaga cyane umupira w’amaguru kandi ko "yareberaga ku mukinnyi wa Manchester City, Vincent Kompany, kuva akiri umwana".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa