skol
fortebet

Umuteramakofe Taurai Zimunya watewe igipfunsi agahita apfa yateje ibibazo muri Zimbabwe

Yanditswe: Thursday 04, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ibibazo ni byinshi ku bijyanye n’uburyo umutekano w’abakinnyi b’umukino w’iteramakokofe (boxe) witaweho muri Zimbabwe nyuma y’aho Taurai Zimunya apfuye kubera amakofe yakubiswe mu mukino yakiniraga i Harare.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wa boxe Taurai Zimunya, w’imyaka 24, wo mu itsinda ry’abafite ibiro byo hagati na hagati yapfuye ku wa mbere, nyuma y’aho akubitiwe akagwa hasi mu mukino wabaye ku wa gatandatu.

Ni bwo bwa mbere umukinnyi wa boxe apfuye muri Zimbabwe ahitanywe n’inkurikizi zo gukubitwa mu mukino.

Lawrence Zimbudzana, umunyamabanga mukuru w’ikigogishinzwe uyu mukino ’Zimbabwe National Boxing and Wrestling Control Board, (ZNBWCB), avuga ko iperereza ritaratangira

Ubwo barimo gushyingura Zimunya ejo ku wa gatatu, Zimbudzana yabwiye BBC Sport Africa ati: "Ubu twitaye cyane ku byo kumushyingura,nibirangira nibwo tuzicara hanyuma tugasuzuma iki kibazo".

Itangazo ryasohowe n’ikigo ZNBWCB rivuga ko "abashinzwe ubuvuzi bakoze ibyo bagombaga gukora kandi ko yabanje no guhabwa ubufasha bwihuse akiri mu kibuga mbere yo kujyanwa mu bitaro".

Zimunya yakubiswe incuro zitari nke mu mutwe mbere y’uko atsindwa burundu mu gace ka gatatu k’uyu mukino wo guterana iibipfunsi ugizwe n’ibice bitandatu.

Wari umubabaro udasanzwe ku wahoze ari umutoza we Tatenda Gada, uvuga ko yari afite ahazaza hakomeye muri uyu mukino

Gada ati: "Tubuze umwe mu bantu beza twari twizeye. Nakoranye na Taurai mu gihe cy’imyaka irenga ine - nakurikiranye uburyo yagendaga atera imbere kandi yari umwe mu bantu bari bafite ahazaza heza".

Se wa Zimunya, Samson, wahoze akina uyu mukino mu buryo bwo kwinezeza, akaba yari yizeye ko umuhungu we azageza kure izina ry’umuryango we ndetse akanatsinda irushanwa.

Hari hashize igihe gito cyane uyu mukino wo guterana amakofe ukomorewe muri Zimbabwe nyuma y’aho leta yoroheje ingamba za guma mu rugo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa