Umutoza Arsene Wenger yasubije abifuza ko yagaruka mu ikipe ya Arsenal igeze aharindimuka
Yanditswe: Saturday 04, Sep 2021
Umufaransa w’umunyabigwi mu mupira w’amaguru,Arsene Wenger,yatangaje ko atiteguye kugaruka mu ikipe ya Arsenal yatoje imyaka 22 akayivamo asezeye mu buryo bwamubabaje kuko yasabwe n’abayobozi bayo kubikora aho kwirukanwa.
Uyu mutoza w’imyaka 71 yavuze ko ikipe ya Arsenal imeze neza ahubwo yagowe n’intangiriro mbi aho yahuye n’ibigugu birimo Chelsea na Manchester City,yongeraho ko izitwara neza muri uyu mwaka w’imikino.
Arsenal iri ku mwanya wa nyuma wa shampiyona nyuma yo gutsindwa imikino 3 yose ya shampiyona ndetse ikananirwa no kwinjiza igitego.
Umutoza Mikel Arteta yagize ibibazo by’imvune n’icyorezo cya Covid-19 byatumye abakinnyi benshi be badakina imikino ibanza yatsinzwe yose.
Arsenal izagaruka mu kibuga nyuma y’imikino mpuzamahanga aho izahura na Norwich bahuje ibibazo byo kuba bataratsinda na rimwe muri shampiyona.
Arsene Wenger yatangaje ko adatewe impungenge nuko Arsenal yatangiye nabi nkuko yabiherukaga mu muaka 67 ishize ahubwo ngo Arteta ari kuyerekeza mu cyerekezo cyiza.
Ati “Uyu munsi ikipe ihagaze neza,Bagize imikino 2 ikomeye [uwa Chelsea na Manchester City].Ikipe irakomeye kandi nizeye ko izagaruka mu bihe byiza.”
Wenger kandi yavuze ku bihuha byavugaga ko ashobora kugaruka muri Arsenal kuyifasha kuva mu bihe bibi irimo kuva yayivamo.
Yagize ati “Mfite imyaka 71 kandi nahaye Arsenal imyaka yanjye myiza yose.Muri uyu mwanya,ndi umufana.”
Nyuma y’imikino mpuzamahanga,Arsenal izagarura abakinnyi bayo barimo Ben White, Gabriel,Thomas Partey n’abandi batandukanye batabonetse mu mikino yashize.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *