skol
Kigali

Umutoza Arteta yagiriye inama ikomeye abayobozi b’ikipe ya Arsenal

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 July 2020

Umutoza w’ikipe ya Arsenal,Mikel Arteta umaze gutsinda imikino 3 yikurikiranya yabwiye abayobozi be ko bakwiriye kureba kure bagashora amafaranga ahagije mu kugura abakinnyi bashya bo gufasha iyi kipe kwiyubaka.


Arsenal yaraye itsinze Wolves ibitego 2-0 ,mu mukino wari ukomeye cyane bituma igera ku mwanya wa 07 ku rutonde rw’agateganyo.

Umutoza Arteta yasabye ubuyobozi bwe kumujya inyuma bukamushakira abakinnyi bakomeye bo kumufasha kuzitwara neza mu mwaka w’imikino utaha nibura ikipe ikazasubira muri UEFA Champions League.

Arsenal irarushwa amanota 40 n’ikipe ya mbere Liverpool yatwaye igikombe cya shampiyona uyu mwaka wa 2019/2020.

Arsenal iri inyuma y’amakipe nka Leicester, Sheffield United na Wolves muri shampiyona y’uyu mwaka.

Amakuru avuga ko Arsenal yahisemo kugumana Pablo Mari na Cedric Soares ndetse yongerera amasezerano David kubera ko nta mafaranga yo gushora mu kugura abakinnyi bashya.

Bukayo Saka na Martinelli bongerewe amasezerano ariko iyi kipe iri gushaka uko yakongerera kapiteni Aubameyang.

Arteta yavuze ko ikipe ye ikeneye kugura abandi bakinnyi bakomeye kugira ngo mu mwaka utaha izabashe guhangana.

Yagize ati “Biragaragara ko Liverpool na Man City zikomeye cyane kandi uko zitwaye muri shampiyona mu myaka ishize birabigaragaza.

Ibintu birahinduka,reba ukuntu Liverpool yateye imbere mu myaka 4 ishize na United iragaragaza ko ikomeye cyane muri iyi minsi.Bafashe imyanzuro myiza.Leicester City na Wolves nabo barakomeye.

Bigiye kuba ihangana rikomeye ariko dukwiriye kugabanya ikinyuranyo.Kuri twebwe dukeneye guhindura ikintu kinini cyane.Ntabwo tuzi uko isoko rizagenda.Turi kuganira kugira ngo turebe icyo twakora.Ubu umbajije niba nifuza kugumana abakinnyi banjye beza nkazana n’abandi nakubwira ko aribyo bikwiriye.”

Arteta utazi neza niba ubuyobozi bwe buzamugurira abakinnyi bashya,yavuze ko agiye gukomeza kwihangana agategereza uko bizagenda.

Bivugwa ko Arteta yifuza cyane umukinnyi Thomas Partey na Dayo Upermecano kugira ngo baze kumufasha mu mwaka w’imikino utaha.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Manchester United iritegura kurekura abakinnyi 7 muri Mutarama...

Ikipe ya Manchester United irateganya kugurisha muri Mutarama 2022...
19 September 2021 0

CAFCC:AS Kigali yanyagiye Olympique de Missiri-Sima yerekeza mu cyiciro...

Ikipe ya AS Kigali yasezereye Olympique de Missiri-Sima yo muri Comoros mu...
18 September 2021 0

U Rwanda rushobora kwirukanwa mu gikombe cy’Afurika cya Volleyball kubera...

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku isi,FIVB, ryanze kumva ugutakamba...
18 September 2021 0

"N’ubwa mbere Rayon Sports igiye gukinisha abakinnyi batari ku rwego...

Umutoza mushy wa Rayon Sports Masudi Djuma yatangaje ko uyu mwaka iyi kipe...
18 September 2021 0

Umukinnyi wa Manchester City yatsinze igitego se ahita apfa

Myugariro Nathan Ake wa Manchester City yatangaje ko igitego cye cya mbere...
18 September 2021 0

Umutoza Tuchel yakoze benshi ku mutima kubera ibyo yakoreye umukozi we wo...

Umutoza wa Chelsea,Thomas Tuchel,yakoze benshi ku mutima kubera igikorwa...
17 September 2021 0