Umutoza Arteta yakuriye inzira ku murima abamusabye ikintu gikomeye
Yanditswe: Sunday 08, Jan 2023
Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta yabwiye abamusaba guhindura uko yitwara ari gutoza ku mikino ko atazigera abireka kabone nubwo bamunenga kajana.
Uyu mutoza wa Arsenal uhagaze neza cyane muri uyu mwaka w’imikino yabwiye umusesenguzi Alan Shearer ko adateze guhindura uko yitwara ari gutoza ku mikino cyane ko mu minsi ishize yagaragaye agiye kurwana n’umutoza wa Newcastle.
Bwana Arteta yavuze ko azakomeza kwitanga ijana ku ijana igihe ari ku murongo w’abatoza ndetse ko adakwiriye kunengerwa (…)
Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta yabwiye abamusaba guhindura uko yitwara ari gutoza ku mikino ko atazigera abireka kabone nubwo bamunenga kajana.
Uyu mutoza wa Arsenal uhagaze neza cyane muri uyu mwaka w’imikino yabwiye umusesenguzi Alan Shearer ko adateze guhindura uko yitwara ari gutoza ku mikino cyane ko mu minsi ishize yagaragaye agiye kurwana n’umutoza wa Newcastle.
Bwana Arteta yavuze ko azakomeza kwitanga ijana ku ijana igihe ari ku murongo w’abatoza ndetse ko adakwiriye kunengerwa ko yananiwe kwihangana ku mukino umwe.
Yagize ati "Ntabwo nigeze nsoma iby’abanenga imyitwarire yanjye kandi sindi muri izo mpaka.Bafite ibitekerezo byabo ariko njye nzakomeza gukora ibishoboka byose ku bw’iyi kipe no kurengera abakinnyi.
Nzajya mporana ishyaka kuko nizera ko uyu mukino ugomba gukinanwa ishaka,uwo ninjye.Niko meze mu kibuga no hanze yacyo,mu bibi no mu byiza.
Uko nitwaye kuri Newcastle ntabwo ariko nitwaye mu mukino wabanje na Westham kandi sintekereza ko ari byiza gufata akantu kamwe mu gihe runaka.
Nasomye inshuro nyinshi ko iyi kipe ari indorerwamo y’umutoza kandi sinzahindura ishyaka mfite.
Nzahora ngerageza kuba mwiza kandi nzakora igishoboka cyose kugira ngo iyi kipe ikomere cyane,abakinnyi babe beza natsinde imikino.
Kandi nimba mfite icyo nguhindura nzareba mu ndorerwamo ngihindure vuba na bwangu.
Arsenal iri ku mwanya wa mbere muri Premier League,iri mu mazi abira kuko igiye gufatirwa ibihano na FA kubera ko abakinnyi bayo buzuye ku musifuzi ubwo yabimaga penaliti ku munota wa nyuma ku mukino wa Newcastle.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *