skol
fortebet

Umutoza Carlo Ancelotti yabonye impamyabumenyi y’ikirenga muri Kaminuza

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 11, Oct 2023

Umutoza Carlo Ancelotti yabonye impamyabumenyi y'ikirenga muri Kaminuza

Sponsored Ad

skol

Umutoza w’Umutaliyani,Carlo Ancelotti, kuri ubu utoza ikipe ya Real Madrid yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro (Doctorat) na Kaminuza ya Parma y’iwabo mu Butaliyani.

Uyu mutoza watwaye ibikombe byinshi muri ruhago,ubu agiye kwitwa Dr Ancelotti kubera iyi mpamyabumenyi y’ikirenga.

Uyu yahawe impamyabumenyi ya Master’s in Sciences and Techniques of Preventive and Adapted Motor Activity.

Carlo Ancelotti yifuza ko abakinnyi be muri Real Madrid bamwita "Doctor",nyuma yo guhabwa iyi mpamyabumenyi y’ikirenga mu Butaliyani.

Uyu mutoza watwaye ibikombe 4 bya Champions League,yari yambaye ingofero n’ikanzu by’abarangije kaminuza.Iyi mpamyabumenyi yayihawe na University of Parma.

Mu muhango wo guhabwa iyi mpamyabumenyi kuri uyu wa gatatu,Ancelotti yatanze imbwirwaruhame yise ’Umupira w’amaguru, inzira y’ubuzima’.

Ancelotti w’imyaka 64, yahawe impamyabumenyi ye n’abahoze ari abatoza ba AC Milan Arrigo Sacchi na Ariedo Braida imbere ya rubanda.

Uyu mutoza yahawe amashyi menshi ubwo yashimiraga umuryango we n’inshuti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa