Umutoza Froger yahaye amakuru meza abafana ba APR FC mbere yo gukina na Rayon Sports
Yanditswe: Friday 08, Mar 2024

Umutoza Thierry Froger yavuze ko niba abafana ba APR FC batajya kuri stade kubera abakinnyi adakinisha, bose azabashyira mu kibuga ku wa Gatandatu ihura na Rayon Sports.
Abafana ba APR FC bamaze iminsi batitabira imikino y’ikipe kubera impamvu zitazwi gusa bamwe bemeza ko ari ukubera imikinire y’umutoza mu gihe abandi bamaze kwizera igikombe bigatuma batakigira ishyaka ryo kuza ku kibuga.
Aganira n’abanyamakuru,uyu mufaransa utoza APR FC Thierry Froger yavuze ko biteguye neza kandi bashaka kuzatsinda uyu mukino bakinnye neza ndetse ko abakinnyi bose azabakoresha.
Ati: "Niba gukinisha Mbaoma aribyo bizatuma abafana baza kuwa Gatandatu,rwose bazaze we na Shaiboub bazakina.Kugeza ubu sinumva impamvu hari abanenga imikinire yacu kandi tuyoboye byose."
Uzaba ari umukino wa 3 uhuza aya makipe Thierry Froger agiye gutoza, ibiri ya mbere ntabwo byamugendekeye neza kuko umwe yarawutsinzwe undi arawunganya.
Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 saa 15h00’ kuri Kigali Pelé Stadium. Amakipe yombi agiye guhura APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 55 irusha Rayon Sports ya kabiri bagiye guhura amanota 10.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *