skol

Umutoza Ivan Minnaert yahawe amasezerano muri Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018

Uwari umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports Ivan Minnaert yamaze guhabwa amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa ,nyuma yo kwitwara neza agahesha iyi kipe itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Minnaert wahawe Rayon Sports nyuma y’igenda rya Karekezi Olivier,yakoze ku mitima y’abafana ndetse n’abayobozi ba Rayon Sports byatumye ahabwa aya masezerano yari akwiye.

Ibi Minnaert abihamirije abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo ubwo yari aamaze kunyagira ikipe ya Bugesera FC ibitego 5-0.

Yagize ati “ Buri umwe arabizi ko amasezerano yari ahari icyaburaga ni ugusinya. Nta gitutu nari ndiho ubu nasinye. Ndi umutoza wa Rayon Sports mu mwaka wa shampiyona 2018-2019 hari gahunda yo kuba twayongera."

Benshi mu bafana ba Rayon Sports bari bazi ko yamaze guhabwa amasezerano ariko siko bimeze kuko aya masezerano yayasinye mu gitondo cy’uyu munsi ndetse abinyujije ku rukuya rwe rwa Instagram yagize ati “byarangiye” benshi bibaza ibyo yavugagagusa yari aya masezerano.

Minnaert yazamuye urwego rw’imikinire rwa Rayon Sports ndetse kuri ubu iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 34 inganya n’ikipe ya APR FC ya mbere.

Minnaert agiye gukomeza imyiteguro ikomeye yo kwitegura umukino wa mbere wo mu itsinda D rya CAF Confederation Cup, agomba guhuramo na Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya ku cyumweru gitaha.

Ibitekerezo

  • ooohhh rayoooooons! komeza utsinde ushimishe abafana bawe natwe tukuri inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa