skol
fortebet

Umutoza Jullien Mette yasezeye ku bafana ba Rayon Sports

Yanditswe: Monday 17, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa rayon Sports Jullien Mette yasezeye ku bafana bayo nyuma yo kutumvikana n’ubuyobozi ku mukino wo kuwa Gatandatu wa gicuti na APR FC wari wiswe ’Umuhuro mu Mahoro’.

Sponsored Ad

Abicishije ku rubuga rwe rwa instagram, umutoza Julien Mette yaciye amarenga yo gutandukana burundu n’ikipe ya Rayon Sports,nubwo iyi kipe ntacyo iratangaza.

Ku wa gatandatu hari ibyo atumvikanyeho n’ubuyobozi kuko yasabye ko inama y’ikipe yabera kuri stade kuko yari arwaye,abwirwa ko yareka gutoza akabanza yivuza, birangira atemerewe gutoza uyu mukino bakinnye na APR FC bakanganya 0-0.

Mette wari usoje amasezerano ye, abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimiye abafana b’iyi kipe avuga ko yishimira ibihe bagiranye mu bihe bigoye, anifuriza iyi kipe ibyiza aho yizeye ko azongera guhuza na yo.

Ubutumwa Mette yashyize hanze bugira buti:"Mwarakoze cyane kumpa ikaze ryiza cyane n’icyubahiro abafana bazaga kundeba babaga bamfitiye.Igihugu cyiza,umujyi mwiza wa Kigali,yari amezi atanu akomeye kuri njye.

Gushyuha mu mutwe kwari kwinshi cyane kuri njye bijyanye n’ibihe ikipe yari irimo ubwo nayigeragamo.Nakoze ibyo nari nshoboye ntari kumwe n’abanyungirije nta n’uburyo buhari bwo kugura abakinnyi bashya buhari.Ariko...ndi Gikundiro.Tuzongere."

Uyu mutoza yaje Rayon Sports iri gutakaza abakinnyi beza bayo,arahanyanyaza birangira soje shampiyona ku mwanya wa kabiri,ndetse ayigeza muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa