Umutoza Kayiranga ntiyumva impamvu ikibuga cya Ruyenzi cyahagaritswe
Yanditswe: Friday 16, Dec 2016
Umutoza w’ikipe ya kipe ya Pepiniere, Kayiranga jean Baptiste, nyuma yo kubwirwa ko ikibuga ikibuga yagombaga kujya yakiriraho amakipe cya Ruyenzi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru w’amaguru hano mu Rwanda ryagihagaritse, Baptista yavuze ko atabyumva ngo kereka hari ikintu kidasanzwe cyahabaye nk’umutingito wenda nibwo bagihagarika.
Kayiranga Jean Baptiste akaba yatangarije itangazamakuru ko ayo makuru ari mashya kuri we ariko niba cyahagaritswe bagomba kubyakira ntakundi byagenda.
Yagize ati (...)

Yagize ati "Ayo makuru ni mashya kuri njye, mbumvishe gutyo, ubwo perezida nabimbwira ati ikibuga bagihagaritse, arahita ambwira ati dore izindi ngamba,.....Ntekereza ko nta mutingito wabaye muri kariya gace, hari ikintu kidasanzwe ku Ruyenzi aho nabyumva."
Ikibuga cy’ikipe ya Pepiniere aricyo cya Ruyenzi, ni kimwe mu bibuga 3 byari byahagaritswe mbere y’uko iyi shampiyona itangira, nyuma cyo ni cya Nyagatare biza gukomorerwa icya Gicumbi kiba ari cyo gihagarikwa burundu, gusa kuri ubu n’iki cya Ruyenzi cyongeye guhagarikwa.
Iki kibuga gihagaritswe mu gihe mbere gato y’ uko shampiyona u Rwanda itangira, ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda FERWAFA ryari ryashyizeho itsinda rigomba kugenzura ibibuga rikemeza ibibuga bizakinirwaho shampiyona.
Kuba iki kibuga cya Ruyenzi gihagaritswe nyuma y’ igihe gito shampiyona itangiye byatera umuntu kwibaza ku bunararibonye n’ ubumenyi bw’ itsinda ryari ryashinzwe kugenzura no kwemeza ibibuga bigomba gukinirwaho shampiyona.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *