skol

Umutoza Massoudi Djuma yavuye mu bihano

Yanditswe: Monday 01, May 2017

Umutoza wa Rayon Sports Fc Irambona Massoud Djuma nyuma yo guhagarikwa imikino ibiri mu gihe kigeze ku cyumweru kimwe, yakoresheje imyitozo ye ya mbere kuri uyu wa mbere taliki ya 1 Gicurasi.
Rayon Sports Fc iri kwitegura umukino w’ikirarane ugomba kuyihuza na Gicumbi Fc kuri uyu wa kabiri taliki ya 2 Gicurasi.
Uyu mutoza agarutse muri Rayon Sports Fc nyuma y’icyumweru cy’ibihano, byatumye adatoza imikino ibiri.
Massoud yasibye umukino wo kwishyura mu gikombe cy’amahoro, ubwo Rayon (…)

Umutoza wa Rayon Sports Fc Irambona Massoud Djuma nyuma yo guhagarikwa imikino ibiri mu gihe kigeze ku cyumweru kimwe, yakoresheje imyitozo ye ya mbere kuri uyu wa mbere taliki ya 1 Gicurasi.

Rayon Sports Fc iri kwitegura umukino w’ikirarane ugomba kuyihuza na Gicumbi Fc kuri uyu wa kabiri taliki ya 2 Gicurasi.

Uyu mutoza agarutse muri Rayon Sports Fc nyuma y’icyumweru cy’ibihano, byatumye adatoza imikino ibiri.

Massoud yasibye umukino wo kwishyura mu gikombe cy’amahoro, ubwo Rayon Sports Fc yasezereraga Rugende Fc yo mu kiciro cya kabiri, ndetse anasiba umukino w’umunsi wa 25 muri shampiyona y’ikiciro cya mbere, aho Rayon Sports Fc yatsinze igitego kimwe ku busa bwa Musanze Fc iyisanze ku kibuga cyayo i Musanze.

Iyi mikino yose yatojwe n’umwungiriza we Nshimiyimana Maurice “Maso”, abasha no kuyitsinda.

Massoud Juma yari yahagaritswe na Rayon Sports Fc azira kudakorana neza n’abo bafatanije gutoza iyi kipe, ariko ibi birego byahakanywe n’impande zombi.

Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko nta kibazo gihari ubu yatangiye imyitozo, ariko amakosa yakozwe nasubira hazafatwa izindi ngamba.

Umunyamabanga wa Rayon Sports Fc, Gakwaya Olivier, yavuze ko kuba yari yarahagaritswe nta mwuka mubi byateza, ubu yatangiye gukoresha imyitozo ari nawe uzaba ari umutoza mukuru, Rayon Sports Fc ikina na Gicumbi Fc.

Ati “ yakoresheje imyitozo, nta kibazo gihari rwose azanatoza umukino gusa nibyongera n’ubundi hazafatwa izindi ngamba”

Ku bijyanye no gusaba imbabazi cyangwa gukatwa umushahara, ntabwo byigeze bibaho, kuko igihao cyari ugusiba iyi mikino gusa, nkuko Gakwaya yakomeje abitangaza.

Rayon Sports Fc ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona nyuma y’umunsi wa 25, nubwo yo imaze gukina imikino 23 gusa, iri ku mwanya wa mbere n’amanota 58, irusha APR FC ya kabiri amanota 7.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa