skol
Kigali

Umutoza Mikel Arteta yavuze ku magambo yatangajwe na Perezida Kagame ku myitwarire mibi ya Arsenal

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 August 2021

Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta,ukomeje gutakarizwa icyizere n’abafana kubera imikinire yo ku rwego rwo hasi ikipe imaze igihe igaragaza,yavuze ko yemeranwa na Perezida Paul Kagame gusa yitwaza ko kuba ba rutahizamu be 2 Pierre-Emerick Aubameyang na Alexandre Lacazette baranduye byamugizeho ingaruka agatsindwa na Brentford.


Ubwo Arsenal yari imaze gutsindwa mu buryo bugayitse na Brentford yaherukaga mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 1947 ibitego 2-0,benshi mu bafana ba Arsenal barimo na Prezida Kagame bagaragaje ko batishimiye umusaruro w’ikipe muri rusange cyane ko isigaye itsindwa byoroshye.

Perezida Kagame nyuma y’umukino yagize ati “Ntabwo tugomba gutanga urwitwazo cyangwa ngo twemere ko tudashoboye. Ikipe igomba kubakirwa ku ntego yo gutsinda, gutsinda, gutsinda bityo twanatsidwa bikaba ari ibitugwiririye. Ndabizi neza ko twese tuzi abo uyu mutwaro uremereye cyane ujya ku bitugu. Ndizera ko na bo babizi cyangwa babyemera."

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru,Mikel Arteta yabwiwe ibyatangajwe na Perezida Kagame avuga ko nawe yemera ko ikipe ye itagomba kwemera ko ari insina ngufi.

Ati “Arsenal ntabwo ikwiriye kwemera ko ari insina ngufi.Ibyo ndabyemera cyane.”

Arteta yakomeje avuga ko kuba kuri uriya mukino yarabanje ikipe atari yateguye bitewe nuko ba rutahizamu be Pierre-Emerick Aubameyang na Alexandre Lacazette banduye Covid-19,byatumye ikipe igorwa n’umukino birangira itsinzwe.

Yakomeje avuga ko abafana batagomba kumwibasira ahubwo bakwiriye kumubaza umusaruro mu myaka 3.

Nubwo Arsenal ariyo yatanze amafaranga menshi ku isoko kuko imaze kugura abakinnyi ba miliyoni 134 z’amapawundi,abakunzi bayo benshi ku isi bavuze ko nta cyizere itanga cyo kuza mu makipe 4 ya mbere.

Ku cyumweru izakira Chelsea ku kibuga Emirates Stadium aho izaba idafite Lacazette ukirwaye Covid-19 mu gihe Aubameyang we yakize ariko nta myitozo afite.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC y’abakinnyi 10 yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions...

APR FC yari ihagarariwe u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League...
23 October 2021 0

FERWAFA yanyomoje ibihuha byari byavuzwe kuri shampiyona y’icyiciro cya...

Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya...
23 October 2021 0

Mauro Icardi yasabye umugore we ibintu 4 bikomeye kugira ngo bagarukane...

Rutahizamu wa PSG,Mauro Icardi ’yasabye umugore we Wanda Nara ibintu bine...
23 October 2021 0

Cristiano Ronaldo yahishuye igihe azasezerera mu ikipe y’igihugu ya...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yahishuye ko atiteguye...
23 October 2021 0

Ole Gunnar Solskjaer yavuze amagambo yuzuyemo gutinya cyane...

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer yemeje ko ikipe ye yaManchester United itari...
22 October 2021 0

Rayon Sports igiye kuba ikipe ya mbere igaruye abafana kuri stade kuri...

Nyuma y’amezi menshi nta bafana bagera ku masitade kubera icyorezo cya...
22 October 2021 0