skol
fortebet

Umutoza Muhire Hassan yasabwe gutsinda Rayon Sports ngo agumane akazi

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 18, Oct 2023

Umutoza Muhire Hassan yasabwe gutsinda Rayon Sports ngo agumane akazi

Sponsored Ad

skol

Umutoza wa Sunrise FC,Muhire Hassan utari mu bihe byiza,yatezwe umukino wa Rayon Sports kugira ngo aramire akazi ke cyane ko iyi kipe imaze igihe itsindwa mu buryo budasobanutse.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ubuyobozi bwa Sunrise FC butishimiye umusaruro w’Umutoza Muhire Hassan ariyo mpamvu bwamuteze umukino Rayon Sports izamwakiramo kuri Kigali Pele Stadium tariki 21 Ukwakira 2023.

Ubuyobozi bushingira cyane cyane ku mikino itatu iheruka ya Etincelles FC, Mukura VS na Musanze FC bwatakajemo amanota icyenda. Ikindi ni ubusatirizi bw’iyi kipe, imaze kwinjiza ibitego bitatu gusa na byo byatsinzwe n’abakinnyi bakina hagati nyamara ifite bamwe muri ba rutahizamu bayoboye abandi mu kunyeganyeza inshundura umwaka ushize wa Shampiyona.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka ubwo iyi kipe yo mu Burasirazuba yiteguraga Shampiyona, yaguze rutahizamu w’Umugande, Mukogotya Robert yakuye muri Mukura VS amaze gutsinda ibitego 14. Uyu yaje yiyongera ku Munya-Uganda Yafeesi Mubiru watsinze 14 ndetse n’Umunya-Nigeria, Babuwa Samson watsinze birindwi, byose hamwe biba 35.
Kugeza ubu ku munsi wa gatandatu wa Shampiyona y’uyu mwaka muri aba ba rutahizamu nta n’umwe urabona igitego.

Abajijwe ku musaruro w’Ikipe, Umutoza Muhire yavuze ko Shampiyona ikomeye cyane ndetse irimo gutungurana bya hato na hato, yongeraho ko abo bireba bose bakwiye gufatanyiriza hamwe gushaka umusaruro.

Yagize ati "Shampiyona irakomeye ku buryo utapfa kuraguza umutwe, nta watekerezaga ko Muhazi United yajya gutsindira Etoile de l’Est iwayo, Amagaju akajya gutsindira Gasogi United mu rugo cyangwa se Musanze FC igatsinda Rayon Sports.”

“Bisaba ko abantu babyemera, igitutu kikagabanuka ku batoza ahubwo abantu bagafatanya gushaka intsinzi. Uwo ari we wese yatsinda undi, niba amakipe atandatu ya nyuma anganya amanota bivuze ngo ibintu byose biracyashoboka.”

Yakomeje agira ati” Mfite amanota atandatu, Rayon Sports ifite icyenda, ndamutse nyitsinze [mu mukino uzakurikiraho] narara ku mwanya nk’uwa munani.”

“Ikindi ntabwo wambwira ukuntu Sunrise FC ikinnye imikino itatu itsindwa buri gihe ku munota wa 89 cyangwa uwa 90 bikaba inshuro eshatu. Aho harimo ikibazo cyihariye birenze ibyo kuba umutoza. Ni yo mpamvu abakinnyi bakoze inama ngo barebe ikitagenda mu Ikipe.

Aganira na IGIHE, Perezida wa Sunrise FC, Hilary Hodari yavuze ko Ubuyobozi buzakorana inama n’Ikipe ejo ku wa Gatatu tariki 18 Ukwakira kugira ngo barebere hamwe igitera umusaruro muke utishimiwe na buri wese.

Yagize ati” Umusaruro wo ntituwishimiye, kandi uretse natwe uwo ari we wese ntiyawishimira. Urebye umwanya turiho, amanota dufite nta cyo kwishimira kirimo.

‘Dufite inama ejo saa cyenda tuzaganira turebe aho bipfira tuhashakire umuti mu buryo bwo gukosora imikino iri imbere, niba ari Komite, niba ari Staff y’abatoza cyangwa abakinnyi ahari ikibazo tuzahafatira umwanzuro.”

Agaruka ku mpamvu abona ko hari ikibazo mu mikinire y’Ikipe, yasobanuye ko umwaka ushize muri Sunrise FC hari abakinnyi benshi bari bararangije amasezerano byatumye hazanwa abashya benshi bagahabwa umwanya wo kumenyerana.

Yagize ati” Abakinnyi benshi bari barangije amasezerano, twaguze abakinnyi bashya bagera kuri 13, ni ikipe nshya uretse Yafeesi Mubiru na Babua bagumyemo abanda benshi bari barangije amasezerano. Wenda ahari hari ibitaratungana kuko hari abataramenyerana, ariko ejo byose biraza kuvugwaho.”

Kuri ba rutahizamu batatu bakomeye muri Shampiyona y’umwaka ushize bose hamwe baratsinze ibitego 35 ariko kugeza ubu bakaba muri bo nta n’umwe urabona inshundura.

Hodari uyobora Sunrise FC asanga hari imikino bagiye batsindwa yatunguranye ndetse batakabaye baratakaje rimwe na rimwe bakurikije uko amakipe bahuraga yabaga abayeho ukurikije Ikipe abereye umuyobozi.

Sunrise FC izakurikizaho kwakirwa na Rayon Sports tarki 21 Ukwakira, na none yakire Muhanzi United tariki 29 Ukwakira, izakirwe kandi na AS Kigali tariki 5 Ugushyingo, yakire Kiyovu Sports tariki 11 Ugushyingo mu gihe igifite ikirarane cya APR FC kitaratangazwa umunsi kizakinirwaho.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa