skol
fortebet

Umutoza mushya ugiye gutoza Manchester United by’agateganyo yamenyekanye

Yanditswe: Thursday 25, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uyu Mudage witwa Ralf Rangnick ari hafi kwemezwa nk’umutoza w’agateganyo wa Manchester United mu gihe cy’amezi 6,nyuma y’uko iyi kipe yirukanye umunya Norway,Ole Gunnar Solskjaer.

Sponsored Ad

Uyu Mudage w’imyaka 63,yakoraga mu ikipe ya Lokomotiv i Moscow nk’umuyobozi wa siporo n’iterambere.

Uyu mutoza yasabye United ko kugira ngo ayisinyire amasezerano igomba kumwemerera ko nyuma y’ayo mezi 6 azakora nk’umu Consultant muri iyi kipe imyaka 2.

Ikipe ya United iri mu biganiro bya nyuma n’iriya kipe yo mu Burusiya kugira ngo ikemure ikibazo cy’umutoza ariko iiri kubikora mu buryo bwiyubashye cyane ko uyu mugabo afite amasezerano.

Uyu mugabo ariko ntabwo azabasha gutoza United mu mukino izasura Chelsea ku cyumweru.

Ibyo bivuze ko Michael Carrick azakomeza gutoza iyi kipe kandi arashaka gutsinda umukino we wa mbere wa Premier League nk’umutoza

Rangnick bamwise ’The Professor’ kubera ubuhanga afite mu gutoza cyane ko ariwe abatoza bakomeye nka Thomas Tuchel, Jurgen Klopp na Julian Nagelsmann bagenderaho.

Nubwo Rangnick atigeze atoza hanze y’Ubudage, yatsinze 55 ku ijana by’imikino yatoje muri RB Leipzig mu kiragano cye cya kabiri,bituma iyi kipe izamuka muri Bundesliga ku mwanya wa mbere.

Byavuzwe ko United yari ifite urutonde rw’abakandida batanu bagombaga kuvamo umutoza w’agateganyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa