Umutoza mushya wa RAYON SPORTS Robertinho ,yamaze kugera mu Rwanda, bamwe mubafana bamwakirana ibyishimo (Amafoto)
Yanditswe: Thursday 25, Jul 2024

Tariki ya 22 Nyakanga ubwo ubuyobozi bwa Rayon sports bwatangazaga kumugaragaro gahunda y’icyumweru cyiswe Rayon week ,banatangaje umutoza Robertinho ko ariwe uzafasha iyi kipe mu mwaka w’imikino 2024-2025. Uyu mutoza w’imyaka 64, yageze i Kigali mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga, yakirwa n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Robben ndetse na Muhawenimana Claude uyobora abafana. Hari kandi bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports baribaje kwakira uyu mutoza uheruka kubaha (...)
Tariki ya 22 Nyakanga ubwo ubuyobozi bwa Rayon sports bwatangazaga kumugaragaro gahunda y’icyumweru cyiswe Rayon week ,banatangaje umutoza Robertinho ko ariwe uzafasha iyi kipe mu mwaka w’imikino 2024-2025.
Uyu mutoza w’imyaka 64, yageze i Kigali mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga, yakirwa n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Robben ndetse na Muhawenimana Claude uyobora abafana.
Hari kandi bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports baribaje kwakira uyu mutoza uheruka kubaha ibyishimo bakandika amateka yo kugera muri ¼ cya Caf comfedelations Cup muri 2018 Bakana twarana igikombe cya shampiyona, muri 2019 banaheruka icyogihe.
Robertinho yavuze ko yishimiye kugaruka i Kigali, ashimangira ko intego ari ukongera guhesha Rayon Sports ibikombe.
Ati “Nishimiye cyane kugaruka hano i Kigali, ni mu rugo kandi Rayon Sports ni umuryango wanjye. Ni umwanya wo gutegura ikipe ikomeye n’abakinnyi beza bo gutwara ibikombe. Intego ni ugusubiramo akazi n’ibihe byiza ikipe yagize n’ahashize hanjye.”
Abajijwe niba nyuma y’imyaka itanu, ashobora kongera guhesha Rayon Sports igikombe nk’uko yabikoze mu 2019, Robertinho yavuze ko bitoroha gusubiramo amateka nk’uko yabikoze mu Rwanda, muri Uganda no muri Tanzania gusa avuga ko byose biterwa no kugira ikipe nziza.
Ati “Ikintu cya mbere tugomba kumva ubu ni ukubaka ikipe nziza, ni umwanya wo gushaka abakinnyi beza bakajya ku rwego rumwe kandi rwiza.”
Yakomeje agira ati “Ndizera ko abafana ba Rayon Sports bazajya baza buri munsi ku myitozo, ku munsi w’umukino hamwe n’ibyiyumvo byabo ntigeze nibagirwa mu gihe cyashize ubwo twatsindaga APR igitego 1-0 .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *