skol
fortebet

Umutoza mushya wa Rayon Sports yageze i Kigali ashimagiza shampiyona y’u Rwanda

Yanditswe: Saturday 20, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Umufaransa, Julien Mette yageze mu Rwanda aho yemeje ko shampiyona y’u Rwanda ikomeye kandi itangiye gukurura abakinnyi benshi bo mu mahanga.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 19 Mutarama 2023,nibwo Julien Mette w’imyaka 42 yageze i Kanombe.

Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, uyu mutoza mushya yavuze ko yishimiye kuba umwe mu bagize ikipe y’ubukombe nka Rayon Sports.

Yagize ati “Mwakoze kunyakira,nizeye ko tuzakorana neza.Muri abafana ba 12 kandi nimwe mu ba ikinyuranyo ku mikino ikomeye,musunika abakinnyi.

Nizera ko hari umusanzu natanga mu iterambere rya ruhago muri iki gihugu mfasha Rayon gutwara igikombe uyu mwaka.”

Ku byerekeye kuza mu Rwanda,yagize ati "Nahisemo kuza hano.Navuye hariya kubera ibibazo by’umuryango.Nabaga kure y’umuryango,n’igihugu kigoye ku kubona Visa...

Ni ibintu byanyoroheye kuza mu Rwanda no ku muryango wanjye.Amahitamo yarihuse."

Uyu mutoza yavuze ko Rayon Sports ari ikipe nini muri Afurika kandi mu bihugu yanyuzemo byose yajyaga yumva amakuru ayiturukamo nk’ikipe ikomeye.

Uyu mutoza kandi yarebye abakinnyi ifite asanga ari beza yizeye neza ko bazakomezanya neza.

Avuga kuri Shampiyona y’u Rwanda yavuze ko yatoje umunyezamu wa APR FC Pavelh Ndzila umwaka ushize

Avuga kuri shampiyona y’u Rwanda yagize ati: "Hashize imyaka Shampiyona y’u Rwanda itangiye gukurura abakinnyi b’Abanyekongo.Ibihugu bibiri bifite shampiyona yiyubashye.

Yakomeje avuga ko mu Rwanda azi APR FC na Rayon Sports gusa ko ikunzwe cyane ari Rayon Sports.

Yavuze ko aya makipe ari amakeba nka PSG na Olympique de Marseille.

Yavuze ko yatangiye gutoza afite imyaka 20 mu Bufaransa ndetse ko yatoje amakipe y’abato iwabo.

Yatoje imyaka itatu ikipe y’igihugu ya Djibouti ndetse anatoza muri Congo Brazzaville mu ikipe ya Otoho yamazemo imyaka 3,5 anayihesha igikombe cya shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa