skol
fortebet

Umutoza mushya wa Rayon Sports yashyize hanze abakinnyi azakoresha ahangana na Mukura VS

Yanditswe: Friday 11, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 22 yajyanye i Huye ku mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda uzayihuza na Mukura VS kuri uyu wa gatandatu saa 15h00.
Iyi kipe itagaragaramo abarimo Habimana Hussein na Mitima Isaac,irimo abakinnyi bose Rayon Sports yasinyishije mu minsi mike ishize ngo bayifashe mu gice cya kabiri cya shampiyona.
Kwizera Pierrot ukina mu kibuga hagati, watangiye imyitozo ku wa Gatatu tariki 9 Gashyantare 2022 nawe ari (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 22 yajyanye i Huye ku mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda uzayihuza na Mukura VS kuri uyu wa gatandatu saa 15h00.

Iyi kipe itagaragaramo abarimo Habimana Hussein na Mitima Isaac,irimo abakinnyi bose Rayon Sports yasinyishije mu minsi mike ishize ngo bayifashe mu gice cya kabiri cya shampiyona.

Kwizera Pierrot ukina mu kibuga hagati, watangiye imyitozo ku wa Gatatu tariki 9 Gashyantare 2022 nawe ari muri iyi kipe cyo kimwe na Musa Esenu, Bukuru Christophe,Ishimwe Kevin na Mael Dindjeke.

Tariki ya 2 Mutarama 2022 nibwo Rayon Sports yerekanye umutoza mushya w’umunya-Portugal, Jorge Manuel da Silva Paixão Santos aho yazanye n’umwungiriza we, Pedro Miguel.Bakaba bagiye gufasha iyi kipe mu mikino ya shampiyona yo kwishyura ya 2021-22.

Uyu mugabo asanze Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 26. Amaze gukina umukino umwe wa gicuti aho yanganyije Police FC 1-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa