skol
fortebet

Umutoza mushya wa United yasubije abamubajije niba azakorana na Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Monday 16, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Manchester United,Erik ten Hag yatangaje ko yifuza cyane gukorana n’umunyabigwi Cristiano Ronaldo mu mwaka w’imikino utahacyane ko ari nawe watsindiye ibitego byinshi iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino.
Umuholandi Erik Ten Hag yatangajwe nk’umutoza mushya wa Manchester United mu mpera z’ukwezi gushize nyuma y’igihe kinini mu biganiro.
Uyu muholandi uheruka gutwarana na Ajax igikombe cya Shampiyona,yabwiye abanyamakuru ko yifuza gukorana na kizigenza Cristiano Ronaldo umwaka (...)

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Manchester United,Erik ten Hag yatangaje ko yifuza cyane gukorana n’umunyabigwi Cristiano Ronaldo mu mwaka w’imikino utahacyane ko ari nawe watsindiye ibitego byinshi iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino.

Umuholandi Erik Ten Hag yatangajwe nk’umutoza mushya wa Manchester United mu mpera z’ukwezi gushize nyuma y’igihe kinini mu biganiro.

Uyu muholandi uheruka gutwarana na Ajax igikombe cya Shampiyona,yabwiye abanyamakuru ko yifuza gukorana na kizigenza Cristiano Ronaldo umwaka utaha.

Ati: "Ntegereje gukorana nawe, Ronaldo ni igihangange. Nibyo rwose ndashaka kumugumana.

Ntekereza ko agifite icyifuzo gikomeye cyo kuguma mu ikipe. Yabaye ingenzi cyane muri Manchester United muri uyu mwaka w’imikino kandi afite imibare iri hejuru.

Njye na Manchester United dufite imyumvire imwe ku byerekeye uko ibintu
bigomba gukorwa n’inzira nshaka kubikoramo ”.

Mu minsi ishize,Rutahizamu wa Manchester United, Cristiano Ronaldo, yavuze ko abantu bose muri iyi kipe bishimiye kwakira Erik Ten Hag nk’umutoza mushya.

Mu kiganiro yahaye Man United TV, Ronaldo yagize ati: "Icyo nzi kuri we ni uko yakoreye Ajax akazi gakomeye, ko ari umutoza w’inararibonye.Ariko tugomba kumuha umwanya.

Ibintu bigomba guhinduka mu buryo ashaka.

Ndizera ko tuzatsinda, byanze bikunze, kuko, iyo ugize icyo ugeraho, Manchester yose ibe itsinze. Ndamwifuriza ibyiza.

"Turishimye cyane, ntabwo ari abakinnyi gusa, ahubwo n’abafana.

"Ndamwifuriza ibyiza kandi reka twizere ko umwaka utaha tuzatwara ibikombe."

Ronaldo yatsinze ibitego 24 mu marushanwa yose muri uyu mwaka w’imikino kandi yafashije Portugal kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa