skol
fortebet

Umutoza na Kapiteni b’ikipe ya APR FC bashyikirije ubufasha umufana ukomeye w’ikipe umaze Iminsi uremye[Amafoto]

Yanditswe: Monday 21, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza mukuru w’ikipe ya APER FC w’Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi arikumwe na Jacques Tuyisenge kapiteni w’iyi ekipe , baraye bashyikirije ubufasha umufana ukomeye cyane wa APR FC witwa Kanzayire Console uzwi ku izina rya Shangazi umaze igihe urwaye warunaherutse gusaba iyi kipe inkunga , maze bamwemerera inkunga ihoraho.
Iki gikorwa cyabaye ku munsi w’eko tariki ya 20 Gashyantare 2022, aho basuye uyu mubyeyi aho aba iwe i Kanombe, akaba asanzwe abarizwa mu itsinda rya Online Fan Club. (...)

Sponsored Ad

Umutoza mukuru w’ikipe ya APER FC w’Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi arikumwe na Jacques Tuyisenge kapiteni w’iyi ekipe , baraye bashyikirije ubufasha umufana ukomeye cyane wa APR FC witwa Kanzayire Console uzwi ku izina rya Shangazi umaze igihe urwaye warunaherutse gusaba iyi kipe inkunga , maze bamwemerera inkunga ihoraho.

Iki gikorwa cyabaye ku munsi w’eko tariki ya 20 Gashyantare 2022, aho basuye uyu mubyeyi aho aba iwe i Kanombe, akaba asanzwe abarizwa mu itsinda rya Online Fan Club.

Adil yateguye iki gikorwa nyuma yo kumenya ko uyu mufana ukomeye wa APR FC yarwaye akaba yari asanzwe amubona ku kibuga ariko nyuma ntiyongera kumubona, niko kubaririza amakuru ye aza kumenya ko yarwaye, nibwo yaje gutegura igikorwa cyo kujya kumusura.

Nyuma yo kumusura Umutoza Adil Erradi Mohammed yageneye ibahasha uyu mukunzi wa APR FC ndetse anamwizeza n’ubundi bufasha buhoraho.
Shangazi umukunzi ukomeye wa APR FC akaba arwaye kanseri yo mu muhogo, yabwiwe ko ikibyimba afite mu muhogo mu Rwanda nta bushobozi bwo kivura bisaba ko ajya mu Buhinde kwivurizayo, akaba ategereje raporo yo kwa muganga kugira ngo amenye icyo asabwa.

Yari arwariye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka yaratashye ubu ari iwe mu rugo, aherutse gusaba ubuyobozi bwa APR FC kumufasha akivuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa