skol
fortebet

Umutoza Ndizeye wa Espoir yanenze imikinire ya APR FC nubwo yamutsinze 2-0

Yanditswe: Saturday 31, Dec 2016

Sponsored Ad

Umutoza wa Espoir Jimmy Ndizeye yifatiye ku gahanga ikipe ya APR FC avuga ko nubwo yabatsinze itabarushije umukino ahubwo yabarushije amahirwe.
Uyu mutoza yavuze ko icyatumye iyi kipe ibatsinda ari uko babanje guhuzagurika mu gice cya mbere. Yongeyeho ko ikipe ya APR FC mu gice cya kabiri itabarushije umukino ahubwo yaryamye mu kibuga igamije gutinza umukino.
Ibi Ndizeye nyuma y’umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, APR FC igatsindamo Espoir FC 2-0
Jimmy Ndizeye wari (...)

Jimmy Ndizeye wari umaze imikino 10 ya shampiyona adatsinda, yongeye gutakariza kuri APR FC ku itsinzwi y’ibitego 2-0, ibintu yise amahirwe make kuko APR itigeze ibarusha habe na gato.

Uyu mutoza avuga kandi ko byonyine gutsindwa umukino umwe mu mikino 11 atari umusaruro mubi.

Yagize ati "Urebye APR FC nta mupira baturushije, mu gice cya kabiri baje baryama mu kibuga kugira ngo batinze umukino, habayeho guhuzagurika mu gice cya mbere kuri coruneri badutsinda ibitego 2, igice cya kabiri twakiniye mu kibuga cyabo cyane, gutsindwa umukino 1 mu mikino 11 ntago bibabaje cyane."

Gutsindwa kwa Espoir no gutsinda kwa APR FC ntacyo byahinduye, kuko APR yagumye ku mwanya wa 2 gusa izamuka mu manota kuko yagize 27, mu gihe Espoir yagumye ku mwanya wa 5 n’amanota 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa