Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu mupira w’amaguru, Nyinawumuntu Grace, yavuze ko abakinnyi be bagize ubwoba ku ikubitiro ubwo babonaga Ikipe y’Igihugu ya Ghana yabatsinze ibitego 7-0 igiye kwishyushya.
Ghana y’abagore yatsinze u Rwanda ibitego 7-0,mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Madamu Nyinawumuntu mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa 20 Nzeri 2023,yatangaje ko abakinnyi be bagize ubwoba ubwo bari babonye bagenzi babo ba Ghana bishyushya mbere y’umukino kuko ngo bateye nk’abagabo.
Ati "Ibitego birindwi ni byinshi cyane, ntabwo twateganyaga ko badutsinda ibingana gutya ariko mu kuri k’umupira, ikipe nka Ghana ikina Igikombe cy’Isi, idashobora kubura mu Gikombe cya Afurika naje nzi ko ikomeye.
Bafite ba bakobwa tujya tuvuga ko bashobora kuba bafite n’imisemburo y’abagabo, benda kumera nk’abagabo. Urebye nk’ibitego bibiri badutsinze byari ukubera ko abana bagize ubwoba. Mu gihe cyo kwishyushya nabwo abatoza bavuye kubakoresha bambwira ko abana bagize ubwoba cyane, mu rwambariro ngerageza kubaturisha no kubaha imbaraga."
Uyu mutoza yavuze ko nubwo batsinzwe ibitego byinshi, bazakina umukino wo kwishyura bashaka kwitwara neza.
Ati “Ntabwo tuzaba tugiye kurangiza umuhango kuko tugiye gutyo badutsinda ibindi bingana kuriya. Tugiye gutegura kugira ngo tuzagerageze kwitwara neza.”
Yasoje atanga inama ku cyatuma Ikipe y’Igihugu yazamura urwego bityo ntizongere kugayika bene aka kageni.
Ati “Dufite ikibazo gikomeye kuko amasezerano yacu ni ikiraka. Inama natanga ni ugushyiraho umutoza uhoraho ukurikirana abakinnyi bose na shampiyona ku buryo umupira wacu udakurira mu Ikipe y’Igihugu ahubwo bibera mu makipe.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *