skol
fortebet

Umutoza Okoko yakomoje ku ibanga yakoresheje ngo atsinde APR FC

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2017

Sponsored Ad

Umutoza wa Gicumbi FC Okoko Godefroid waraye atsinze ikipe ya APR yavuze ko yavuze ko iyo ukina n’ ikipe ikomeye bigusaba kugira tekinike ukoresha.
Uwo mutoza wemera ko APR ari ikipe ikomeye yavuze ko bitewe n’ uko APR FC ibarusha umupira nta bushobozi bari bafite bwo kumarana umupira iminota ibiri, bityo ngo ibanga bakoreshe ni ugutera imbere umupira bakawukurira.
Yagize ati “Abakinnyi bashatse gukina, bagashyira hamwe mu kibuga bagashabukira ikipe yabo kenshi bagera ku cyo bifuza” (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Gicumbi FC Okoko Godefroid waraye atsinze ikipe ya APR yavuze ko yavuze ko iyo ukina n’ ikipe ikomeye bigusaba kugira tekinike ukoresha.

Uwo mutoza wemera ko APR ari ikipe ikomeye yavuze ko bitewe n’ uko APR FC ibarusha umupira nta bushobozi bari bafite bwo kumarana umupira iminota ibiri, bityo ngo ibanga bakoreshe ni ugutera imbere umupira bakawukurira.

Yagize ati “Abakinnyi bashatse gukina, bagashyira hamwe mu kibuga bagashabukira ikipe yabo kenshi bagera ku cyo bifuza”

Yunzemo ati “APR ni ikipe nkuru ifite ubushobozi bwo kugumana umupira….icyo twavuze ni uko twaguma hamwe tukagira urukuta twese, hanyuma twafata umupira tugahita dushyira imbere tukiruka, kuko nta bushobozi twari dufite bwo kugumana umupira iminota ibiri”

Uwo mutoza yavuze ko icyo agiye gukora ari ugukomeza gutoza iyo kipe , agatoza abakinnyi ikinyabupfura, no gukina bafite ubushake.

Muri uwo mukino w’ umunsi wa 17 wa Shampiona Gicumbi yatsinze APR FC igitego 1-0

Ku rutonde rw’ agateganyo rwa shampiyona y’ icyiciro cya mbere Gicumbi iri ku mwanya wa 15 n’ amanota 12, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa 2 n’ amanota 38.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa