skol
fortebet

Umutoza Ole yarenzwe n’ibyishimo yahawe na Cristiano Ronaldo amwita "Micheal Jordan"

Yanditswe: Wednesday 03, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United yakozwe ku mutima na rutahizamu Cristiano Ronaldo wamukuye mu nzara za Atalanta aho yageze aho amugereranya na Michael Jordan wabaye umunyabigwi muri Basketball.

Sponsored Ad

Ronaldo yakijije urubwa umutoza wa United Ole Gunnar Solskjaer ubwo yatsindiraga United ibitego 2 mu mukino yanganyijemo ibitego 2-2 na Atalanta, birimo icyo kwishyura yatsinze mu masegonda ya nyuma y’umukino.

Solskjaer yavuze ko Ronaldo yakoreye amashitani atukura ibyo umunyabigwi muri Basketball,Micheal Jordan yakoreraga Chicago Bulls, nkuko bigaragara muri filimi mbarankuru ya Netflix yiswe "The Last Dance".

Solskjaer yagize ati: “Ukinira Manchester United cyangwa Chicago Bulls kuko ushobora kuzana ibi bihe byiza.

Nzi neza ko Chicago Bulls itigeze yanga kugira Michael Jordan. Kandi niko Cristiano ameze kuri twe.

"Niba hari umuntu ushaka amahirwe yo gutsinda no ku munota wa nyuma -ni Cristiano. Buriya buhanga yakoresheje atera ririya shoti buratangaje.

Twese dufite umumaro n’inshingano kandi kuri twe ni umuyobozi kandi atsinda ibitego. Agenda arushaho kuba mwiza. ”

Uyu mukinnyi ukomeye w’umunya Portugal, ufite imyaka 36, ​​yatsinze ibitego kuri buri mpera ya buri gice i Bergamo kugira ngo aheshe amanota United ikomeze kuba ku mwanya wa mbere mu itsinda F muri UEFA Champions League.

Ronaldo yahesheje United amanota atanu kuri arindwi iheruka kubona ndetse amaze gutsinda ibitego icyenda mu mikino 11 amaze gukina,kuva yagaruka muri United.


Ole yavuze ko Ronaldo ari Micheal Jordan we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa