Umutoza wa Chelsea,Mauricio Pochettino,yabwiye abafana ko bakwiye kwihangana kuko ikipe yabo imaze kugura abakinnyi ba miliyari y’amapawundi mu gihe kitageze ku myaka ibiri itazahita itanga umusaruro.
Uyu mutoza uri mu bakomeye ku isi yavuze ko iyi kipe itahita imenyerana bityo ko abafana bagomba kwihangana aho yabasezeranyije ko yizera ko azaba akiri muri iyi kipe igihe izaba yatangiye gutanga umusaruro.
Kuri uyu wa gatanu nibwo Chelsea yaguze Cole Palmer kuri miliyoni 42.5 z’ama pound avuye muri Manchester City yuzuza miliyari y’amapawundi ikipe ya chelsea imaze gushora mu masoko atatu gusa yo kugura no kugurisha abakinnyi.
Ariko umutoza Pochettino yashimangiye ko nubwo bashoye cyane ariko nabo babashije no kugurisha kuko nabo binjije miliyoni 300 z’ama pound mu kugurisha abakinnyi.
Nyuma yo kwirukanwa muri Paris Saint-Germain yarimo Lionel Messi, Neymar na Kylian Mbappe, Pochettino yavuze ko Chelsea yaguze abakinnyi bafite impano.
Abajijwe niba abona miliyari y’ama pound imaze gushorwa mu kugura abakinnyi hari icyo izafasha Chelsea kugera,Pochettino yagize ati: ’Abakinnyi bose nibakira imvune, muzabona ikipe nziza dufite mu by’ukuri.’
’Ikibazo nuko turi gushora uyu munsi ariko birashoboka ko tuzagororerwa mu myaka mike iri imbere.
’Ndashaka kumenya neza ko nkiri hano. Kubera ko ibitambo n’imbaraga zose ndimo gukoresha uyu munsi, ndacyashaka kuba hano igihe ibintu byiza bizaba bibaye. Kubera abakinnyi bafite impano ifite (Chelsea), ni ikibazo cy’igihe gusa bagatangira kwitwara neza.
Ubu birakomeye. Turimo gushora amafaranga, yego, ariko ibyo ntibivuze kubona umusaruro vuba. Buri gihe haba hakenewe inzira. Gusa nizeye kuba hano. Ntabwo bivuze ngo "Dufite byose, turishimye cyane, turi muri Disney World", kubera ko iyi kipe yashoye miliyari.
’Dufite umushinga utangaje hano, dufite ikipe nto cyane ifite abakinnyi bafite impano, ariko ubu dukeneye gushaka uburyo bwo gutsinda, kuko guhatana n’amakipe akomeye nkuko tugiye kubikora biragoye.’
Kuva Chelsea yagurwa n’abaherwe barimo Todd Boehly mu mezi make ashize,imaze gushora miliyari y’amapawundi mu kugura abakinnyi ariko gutsinda biri kure kuko benshi bayihombeye abandi bakaba bakimenyera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *