skol
fortebet

Umutoza Rangnick yahaye ubutumwa Cristiano Ronaldo warakajwe nuko yamusimbuje

Yanditswe: Thursday 20, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi muri ruhago,Cristiano Ronaldo yarakaye cyane ajugunya ikote yahawe hasi nyuma yuko umutoza we Ralf Rangnick amusimbuje ku mukino baraye bakinnye na Brentford.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wa Manchester United yarakaye mu buryo bwagaragariye buri wese,ananirwa kwicara ku ntebe y’abasimbura,ubwo yari asimbuwe habura iminota 20 ngo umukino urangire.

Uyu mutoza w’Umudage yagerageje guhobera uyu munyabigwi wa Porutugal asohotse mu kibuga, ariko Ronaldo yafunguye amaboko atabishaka ndetse ntiyamurebye mu maso

Ronaldo yahise agenda yicara ku ngazi zijya muri stade aho kwicara ku ntebe y’abasimbura ndetse yari afite uburakari bwinsi

Nyuma y’umukino,Rangnick yavuze ko nta kibazo yagize ku byo Ronaldo yakoze nyuma yo gusimburwa.

Uyu mukinnyi wahoze akinira Real Madrid na Juventus yateze amatwi yitonze kandi asa nkaho akonje ubwo yitegerezaga United ibona intsinzi y’ibitego 3-1.

Ubwo umukino wari urangiye,umutoza we Ralf Rangnick yagize ati: Ibyo ni ibisanzwe.Rutahizamu aba ashaka gutsinda.

"Ariko yari agarutse avuye mu mvune ntoya kandi byari ngombwa kwibuka ko dufite undi mukino vuba.

"Nanone nyuma y’ibyabereye kuri Villa Park, twagombaga kurinda intsinzi kandi byari ngombwa ko dusubira inyuma tugakinisha abakinnyi batanu kandi kubera ko tutari twirinda kwinjizwa igitego byari ngombwa ko tumenya ko nta kindi gitego cyinjiye."

Ibitego bya Anthony Elanga na Mason Greenwood byafashije United gutahana amanota 3 ndetse yegera umwanya wa 4.

Nyuma yumukino Ron yoroheje ibintu yandika ku mbuga nkoranyambaga ze ati: "amanota 3 yingenzi! Basore mwakoze neza."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa