skol
fortebet

Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo agiye kugaruka muri Rayon Sports

Yanditswe: Friday 19, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza ukomoka mu gihugu cya Brazil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo wari watoje ikipe ya Rayon Sports muri 2018 akanayifasha gukora amateka ari mu muryango uyimugaruramo.

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi ishaka umutoza wasimbura Julien Mette gusa kuri ubu ishobora kuba igiye kumubona.

Ushobora kuba agiye kumusimbura ni Robertinho wari waranayigiriyemo ibihe byiza ayifasha gutwara igikombe cya shampiyona iheruka ya 2028/19 ndetse akanayifasha kwandika amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup

Uyu mutoza yari amaze igihe mu biganiro na Murera gusa ikibazo kikaba amafaranga kuko we yacaga menshi ariko kuri ubu amakuru avuga ko bamaze kubyumvikanaho.

Amakuru akomeza avuga ko Robertinho ariwe uribwizanire umutoza uzamwungiruza ndetse yewe akanazana rutahizamu ukomoka muri Uganda witwa Mohammed Shaban wakiniraga KCCA dore ko yamaze no gutandukana nayo nyuma yo kwanga amasezerano.

Uyu mutoza w’imyaka 64 nyuma yo gutoza Rayon Sports yatoje andi makipe ariyo Gormahia FC,Vipers ndetse na Simba SC ari nayo aherukamo kuko kugeza ubu nta kazi yari afite.

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka kuko uyu mutoza agiye gusanga abakinnyi bashya yamaze gusinyisha barimo Nshimiyimana Emmanuel “Kabange”, Ndayishimiye Richard, Rukundo Abdul-Rahman, Niyonzima Olivier Seif, Fitina Omborenga ,Ndikuriyo Patient,Prinsse Junior Elenga Kanga na Haruna Niyonzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa