skol
fortebet

Umutoza Solskjaer yashwanye na rutahizamu we bapfa ibyo yamuvuzeho

Yanditswe: Tuesday 19, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abahagarariye Marcus Rashford ntabwo bishimiye umutoza wa Manchester United Ole Gunnar Solskjaer uherutse kuvuga ko uyu mukinnyi akwiriye ’gushyira imbere umupira w’amaguru kurusha ibindi arimo’.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu yagaragaye bwa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka, ku wa gatandatu batsindwa na Leicester City ibitego 4-2, yinjiye mu gice cya kabiri nyuma yo gushyirwa ku ruhande kuva mu mpeshyi nyuma yo kubagwa urutugu.

Rashford yahuje umwuga we w’umupira w’amaguru n’ubwitange bwo gufasha abakene ndetse anasaba leta gushyiraho gahunda yo gutanga amafunguro ku ishuri ku buntu.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kandi,Rashford yabonye impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro yakuye muri kaminuza ya Manchester mu birori byabereye Old Trafford,yiyongeraho na MBE yahawe ubushize n’Ubwami bw’Ubwongereza.

Ubwo biteguraga umukino wa Leicester, Solskjaer yavuze ko Rashford akeneye ’gushyira imbere umupira we no kwibanda ku mupira w’amaguru’.Igitekerezo cy’uyu mutoza kikaba cyaragarutsweho cyane aho bamwe berekanye ko umutoza wa United yashakaga ko rutahizamu we yagabanya ubuzima bwe bwo hanze.

Ikinyamakuru Athletic kiravuga ko amakuru cyahawe n’uwegereye Rashford,ari uko yarakajwe n’igitekerezo cyatanzwe na Solskjaer ndetse ko uyu musore w’imyaka 23 yiyemeje rwose umwuga we w’umupira w’amaguru.

Rashford yagiye ahura n’ikibazo cyo kunengwan’abantu ba bamwe barimo n’umudepite umwe w’umuconservateur wamubwiiye ati ’izirike ku mupira w’amaguru’ kandi benshi batewe ubwoba nibyo Solskjaer yatangaje bisa n’iby’uyu mugabo.

United yavuze ko amagambo y’umutoza wabo w’umunya Norway yasobanuwe nabi.

Umutoza Solskjaer,amerewe nabi cyane n’abafana ba United batishimiye umutoza wabo uri gutsindwa ubutitsa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa