Umutoza Ten Hag yagaragaje icyatumye Man United itsindwa na Copenhagen
Yanditswe: Thursday 09, Nov 2023
Umutoza Erik Ten Hag yavuze ko ikarita itukura yahawe Marcus Rashford itari ikwiriye anashinja ibyemezo by’abasifuzi kuba intandaro yo gutsindwa kwa Manchester United mu ijoro ryo ku wa gatatu.
United yari yatsinze ibitego bibiri ku busa Copenhagen mbere y’uko Rashford ikarita itukura ndetse bikimara kuba yahise ibyishyurwa mu minota 13 yongewe kuri 45 y’igice cya mbere.
Ikipe ya Copenhagen yatsinze United ibitego 4-3 kuri Stade ya Parken.
Ten Hag ntiyishimiye imyanzuro myinshi yatumye United itsindwa iba n’iya nyuma mu itsinda A muri Champions League,kandi gukomeza mu kindi cyiciro biragoye.
Umutoza wa United yagize ati: ’Ikarita itukura yahinduye ibintu byose.’ ’Ndatekereza ko iyo uhinduranyije amashusho, buri gihe bigaragara ko byari bibi cyane kandi nkuko mbivuze byafashe igihe kirekire birangira bemeje ikarita itukura.
Iminota 25 ya mbere twayoboye umukino,dutsinda ibitego 2-0, hanyuma ikarita itukura ihindura byose. Twasigaye turi 10 turababara cyane.
Twatsinzwe ibitego bibiri mbere y’uko igice cya mbere kirangira bitagombaga kwemerwa. Icya mbere habayeho kurarira, umukinnyi yari imbere ya Andre Onana.
Icya kabiri ni penaliti yari igihano gikomeye cyane. Umupira wakoze ku kuboko, ariko ukuboko kwari mu mwanya usanzwe...
Penaliti enye mu mikino enye yikurikiranya kuri twe,eshatu zatera impaka ndende.
Mbabajwe cyane n’ibyemezo byafashwe.Umukino ntiwagombaga kuba kuriya.Biriya ntabwo bikwiye kubaho mu mupira w’amaguru.
Uyu mutoza yavuze ko nubwo yatsinzwe ariko yishimiye uko abakinnyi be bahatanye cyane.
Man United yabanje gutsinda ibitego bibiri bya Rasmus Højlund ku munota wa gatatu n’uwa 28, ariko ikarita itukura yahawe Marcus Rashford wakiniye nabi Elias Jelert ku munota wa 42, ihindura umukino.
Mohamed Elyounoussi na Diogo Gonçalves bishyuriye Copenhagen mu minota 13 y’inyongera mu gice cya mbere. Manchester United yongeye kuyobora umukino kuri penaliti yatsinzwe na Bruno Fernandes ku munota wa 69, ariko ibitego bya Lerager na Bardghji ku munota wa 83 n’uwa 87, bituma itsindwa 4-3.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *