skol
fortebet

Umutoza Ten Hag yatanze igisubizo gitangaje ku byerekeye kwirukanwa muri Man United

Yanditswe: Sunday 26, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Man United,Erik Ten Hag yavuze ku makuru avuga ko azirukanwa muri iyi kipe nyuma y’uko atsinze Manchester City akayitwara igikombe cya FA.

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United yakinnye neza cyane i Wembley itsinda ibitego 2-1 Man City byatsinzwe na Alejandro Garnacho na Kobbie Mainoo.

Abajijwe niba iyi ntsinzi ikomeye yakuye kuri City ariwo mukino we wa nyuma atoje United,yagize ati: "Simbizi.

"Gusa icyo nkora ni ugutegura ikipe yanjye,kuzamura ikipe yanjye. Uyu niwo mushinga kuri njye.

Ubwo nazaga navuze ko hari akajagari. Ubu tumeze neza. Ntabwo turi aho dushaka kuba.

Umupira w’amaguru ni ugutwara ibikombe.

Ndashaka gukina umupira mwiza, wo gusatira,wihuta ariko amaherezo ugomba gutsinda imikino ugatwara n’ibikombe.

Iyo ni yo mitekerereze twazanye. Aya niyo yari amahirwe yacu kandi twabikoze. ’Nshimiye cyane abakinnyi n’abo dukorana."

Ten Hag yashimangiye ko ikipe ye uyu mwaka yabuze abakinnyi benshi kubera imvune bityo ititwaye neza ndetse yongeraho ko iyo agira abakinnyi bose yari gukora ibirenze.

Abajijwe uko azakira kwirukanwa na United,yagize ati: "Ibikombe bibiri mu myaka y’imikino ibiri n’imikino ya nyuma itatu ya nyuma. Ntabwo ari bibi.

Niba batanshaka nzajya ahandi gutwara ibikombe. Nibyo nkora.

Ndi hano kugira ngo ntsinde kandi ndashaka kubaka ikipe.Mu mwuga wanjye wose w’ubutoza natsinze imikino myinshi,ntwara n’ibikombe."

Abakinnyi ba Man United benshi bagaragaje ko bashyigikiye umutoza Ten Hag ndetse bifuza ko akomeza nkuko Kapiteni wayo,Bruno Fernandes yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa