skol
fortebet

Umutoza Ten Hag yemeje ko abakinnyi Manchester United ifite batari ku rwego rwayo

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Erik ten Hag wa Manchester United avuga ko iyi kipe "icyeneye abakinnyi beza" nyuma yo kwemera ko urwego rw’abakinnyi ifite atari rwiza bihagije.
Ku wa gatandatu, United yanyagiwe ibitego 4-0 kwa Brentford - itsindwa ibitego bine mu minota 35 ibanza y’umukino - kandi nta nota ifite nyuma y’imikino ibiri ya shampiyona ya Premier League y’uyu mwaka.
Umuholandi Ten Hag, watangiye gutoza iyi kipe mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, yabwiye Sky Sports ko uko ibintu bimeze ari "urugendo rugoye". (...)

Sponsored Ad

Umutoza Erik ten Hag wa Manchester United avuga ko iyi kipe "icyeneye abakinnyi beza" nyuma yo kwemera ko urwego rw’abakinnyi ifite atari rwiza bihagije.

Ku wa gatandatu, United yanyagiwe ibitego 4-0 kwa Brentford - itsindwa ibitego bine mu minota 35 ibanza y’umukino - kandi nta nota ifite nyuma y’imikino ibiri ya shampiyona ya Premier League y’uyu mwaka.

Umuholandi Ten Hag, watangiye gutoza iyi kipe mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, yabwiye Sky Sports ko uko ibintu bimeze ari "urugendo rugoye".

Yagize ati: "Tugomba gutanga urwego rwo hejuru kurusha ibyo twakoze uyu munsi.

"Nk’ikipe, turi mu rugendo rugoye. Uba witeze intangiriro itandukanye. Si yo twari twiteze.

"Ducyeneye abakinnyi bashya. Ducyeneye abakinnyi beza. Ibyo turimo kubikoraho kandi tuzakora ikintu cyose kugira ngo tubemeze kuza".

United imaze igihe ishakisha abakinnyi bashya kuva igura n’igurisha rindi ryatangira, nyuma yuko mu mwaka ushize isoje iri ku mwanya wa gatandatu, no ku cyumweru gishize igatungurwa iwayo na Brighton igatsindwa ibitego 2-1.

Mu bakinnyi umutoza Ten Hag yashakishije cyane harimo umukinnyi wo hagati wa Barcelona, Frenkie de Jong, ariko amakuru avuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 25 yavuze ko yahitamo kujya muri Chelsea igihe yaba avuye muri Barcelona.

Ten Hag yagize ati: "Ikipe igomba kwirengera ibyabaye. Mbabajwe cyane rwose n’abafana - bakoze buri kintu cyose gishoboka mu kudushyigikira ariko twabatengushye".

"Ugomba kwirengera ibibera ku kibuga nk’ikipe ndetse nk’abantu, ibyo ni byo tutakoze. Icyo nari nabasabye gukora ni ugukinana icyizere no kwirengera imikinire. Ibyo tugomba kubikoraho.

"Umutoza na we abifitemo uruhare. Afite inshingano y’ibanze kandi iyo ndayirengera kandi nzayikoraho".

’Natumye ikipe yanjye itakaza amanota atatu’ – De Gea

Nubwo Ten Hag yumvaga ko ikipe yose ari yo yo kwirengera uko kunyagirwa n’ikipe y’umutoza Thomas Frank, umunyezamu wa United David de Gea yitunze urutoki avuga ko ari wateje ibyabaye ku ikipe ye.

Mu kwitangaho umukinnyi wo kuganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino, yabwiye Sky Sports ati: "Uyu munsi ndabyirengereye.

"Ntekereza ko natumye ikipe yanjye itakaza amanota atatu. Nakinnye nabi".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa