Umutoza Thierry Henry yahamagaye abirengagijwe muri Euro 2024 abajyana mu mikino olimpike
Yanditswe: Monday 03, Jun 2024

Umutoza Thierry Henry yashyize ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi azakoresha mu mikino Olempike, mu mupira w’amaguru 2024,izabera i Paris.
Abarimo Lacazette, Warren Zaïre-Emery, Bladley Barcola na Jean Phillipe Mateta bahamagawe.
Uretse aba ngaba harimo kandi na Micheal Olise wa Crystal Palace wimwe umwanya mu ikipe ya Deschamps bikababaza benshi.
Mu mupira w’amaguru mu mikino Olimpike,buri kipe iba igomba guhamagara abakinnyi batarengeje imyaka 23 ariko igashyiramo na batatu bayirengeje.
Ubufaransa buri mu itsinda A hamwe na Leta zunze ubumwe za Amerika bazakinira i Marseille kuri Stade Vélodrome Kuwa 24 Nyakanga,mbere yo kwerekeza i Nice gukina na Guinea kuwa 27 Nyakanga hanyuma bakinire bwa nyuma i Vélodrome na New Zealand kuwa 30 Nyakanga.
Kylian Mbappé wari witezwe, ntabwo azakinina imikino Olimpike kuko atashyizwe muri uru rutonde rw’agateganyo.
Abakinnyi bahamagawe:
Umunyezamu: Lucas Chevalier, Obed Nkambadio, Guillaume Restes, Robin Risser
Ba myugariro: Bafodé Diakité, Mazime Esteve, Bradley Locko, Castello Lukeba, Kiliann Sildillia, Adrien Truffert, Leny Yoro
Abo hagati: Maghnes Akliouche, Joris Chotard, Desiré Doué, Manu Koné, Enzo Millot, Khephran Thuram, Lesley Ugochukwu, Warren Zaïre-Emery.
Abataha izamu:Bradley Barcola, Arnaud Kalimuendo, Alexandre Lacazette, Jean-Philippe Mateta, Michael Olise, Mathys Tel
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *