skol
fortebet

Umutoza Thomas Tuchel yavuze ku ntambara ye na Conte bari bavunanye amaboko

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa The Blues, Thomas Tuchel hamwe n’umutoza mukuru wa Tottenham, Antonio Conte, bashwanye bikomeye nyuma y’umukino banganyijemo ibitego 2-2 ndetse umukino urangiye bafatanye amaboko hafi no kuyavunana.
Aba batoza bari bashyushye mu mutwe,ndetse byageze ubwo bahangana imbonankubone,izuru-ku zuru mu makimbirane akomeye yarangiye bombi bahawe amakarita atukura nyuma yumukino.
Tuchel amwenyura yagize ati: "Byari bishyushye biturutse ku bushyuhe, bishyushye ku ntebe, bishyushye mu kibuga (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa The Blues, Thomas Tuchel hamwe n’umutoza mukuru wa Tottenham, Antonio Conte, bashwanye bikomeye nyuma y’umukino banganyijemo ibitego 2-2 ndetse umukino urangiye bafatanye amaboko hafi no kuyavunana.

Aba batoza bari bashyushye mu mutwe,ndetse byageze ubwo bahangana imbonankubone,izuru-ku zuru mu makimbirane akomeye yarangiye bombi bahawe amakarita atukura nyuma yumukino.

Tuchel amwenyura yagize ati: "Byari bishyushye biturutse ku bushyuhe, bishyushye ku ntebe, bishyushye mu kibuga kandi bishyushye mu bafana - uba ushaka byose mu mukino nk’uyu mu ntangiriro za shampiyona".

Yakomeje ati "Ntekereza ko iyo dusuhuzanya buri wese areba undi mu maso.We [conte] yari afite ikindi gitekerezo,Ntabwo byari ngombwa,ibintu byinshi ntabwo byari ngombwa.

Ibitego byombi ntabwo byagombaga kwemerwa [ibya Tottenham].Hari ikipe imwe yagombaga gutsinda-iyo ni twebwe."

Nyuma y’uyu mukino,umutoza Conte yagiye kuri Instagram ashyiraho ifoto ya Tuchel ari kwishimira igitego arangije yandikaho ati "Amahirwe nuko ntigeze nkubona...Guhagarika urugendo rwawe byari bikwiriye."

Tottenham na Chelsea baraye bakinnye umukino wari ukomeye ku munsi wa 2 wa shampiyona y’Ubwongereza wabereye ku kibuga cya Stamford Bridge,birangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Chelsea yatsinze bayishyura kuko igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Koulibaly ku mupira mwiza yahawe na Cucurella kuri koloneri,cyishyurwa na Pierre-Emile Hojbjerg hanyuma Reece James ashyiramo icya kabiri cya Chelsea cyishyuwe mu minota 6 y’inyongera na Harry Kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa