skol
Kigali

Umutoza Tuchel yarakariye cyane Lukaku uheruka kumuteza itangazamakuru

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 January 2022

Umutoza wa Chelsea Thomas Tuchel yavuze ko atishimiye ibyo Romelu Lukaku yavugiye mu kiganiro n’umunyamakuru aho uyu mrutahizamu yavuze ko atishimiye uko akoreshwa n’umutoza we w’Umudage.

Mu kiganiro yakoze mu byumweru byashize ariko kikajya mu binyamakuru ku wa kane, Lukaku yavuze ko atishimye netse yumva yakwisubirira muri Inter Milan bidatinze.

Uyu mukinnyi waguzwe miliyoni 97.5 z’amapawundi mu mpeshyi yavuze ko atishimiye uburyo ibintu byifashe muri Chelsea gusa umutoza Tuchel nawe yemeje ko atishimiye ayo magambo ndetse ko uyu mukinnyi ashaka guteza akavuyo mu ikipe

Tuchel ati: "Ntabwo mbikunda kuko bizana urusaku tudakeneye kandi ntabwo bifasha.

"Dukeneye ituze no kuguma guhanga amaso ibiri imbere.Ariko ku rundi ruhande ntidushaka kubyongera kurenza uko biri.

Tuchel abajijwe niba yaganiriye na Lukaku, Tuchel yongeyeho ati: "Ntabwo ari byo rwose, ntabwo numva ko atishimye. Ndumva bihabanye.

"Iyo umbaza ejo mu gitondo nari kuvuga ko numva bihabanye, niyo mpamvu bitunguranye, ariko ndi umuntu mubi kubaza."

Muri icyo kiganiro na Sky Sport Italia yo mu Butaliyani, Lukaku yavuze ko atishimiye uko ibintu bimeze, yongeraho ati: "Ariko ndi umukozi, rero sinshobora gucika intege".

Uyu mubirigi w’imyaka 28 yasubiye muri Chelsea,mu kwezi kwa munani, aguzwe amafaranga atari bwigere agurwa uwundi mukinyi muri iyi kipe.

Amaze gutsinda ibitego birindwi mu mikino 18 amaze gukina kuva asubiye muri iyi kipe, ariko kandi akaba yaragiye ahura n’ibibazo by’imvune n’indwara.

Nyuma y’ikiganiro yagiranye na Tuchel ku bijyanye n’umwanya we, Lukaku amaze gutsinda ibitego bibiri mu mikino ibiri aheruka muri Premier League kuva icyo gihe.

Uyu mutoza wa Chelsea yagize ati: "Tuzavugana na Lukaku kandi tuzbikora mu ibanga kandi nta guhishanya ntekereza ko umubano umeze uko wahoze".

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mutabazi Yves washimishije Abanyarwanda muri Volleyball yaburiwe...

Mutabazi Yves ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball yaburiwe irengero muri...
23 January 2022 0

Sadio Mane na Mo Salah bazahurira muri kamarampaka zo gushaka itike ya...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika [CAF] ryshyize hanze uko...
22 January 2022 0

AS Kigali yahagamye APR FC iyitesha umwanya wa mbere wa shampiyona

APR FC yananiwe kuguma ku mwanya wa mbere wa shampiyona nyuma yo kunganya...
22 January 2022 0

Rutahizamu w’Umunya Brazil wari utegerejwe na Rayon Sports ntakiyikiniye

Umunya Brazil Christmar Soares wari wasinyiye Rayon Sports mu minsi ishize...
22 January 2022 0

Priyanka Chopra wamenyekanye mu gukina ibihinde yibarutse umwana we wa...

Icyamamare mu gukina filimi by’umwihariko z’Igihinde [Priyanka Chopra]...
22 January 2022 0

Hatangajwe igihombo gikomeye Cristiano Ronaldo azahura nacyo United...

Nk’uko amakuru abitangaza ngo umushahara wa Cristiano Ronaldo uzagabanukaho...
22 January 2022 0