skol
fortebet

Umutoza Tuchel yishumbushije ikizungerezi nyuma y’iminsi mike atandukanye n’umugore we [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 28, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Chelsea, Thomas Tuchel,wa Chelsea, ari mu rukundo n’umunya Brazil w’uburanga nyuma y’iminsi mike atandukanye n’uwari umugore we.
Tuchel w’imyaka 48, yasohokanye n’umukobwa w’umucuruzi witwa Natalie Max w’imyaka 35 ahitwa Sardinia.
Umwe mu bari aho Tuchel yakoreye ibiruhuko yagize ati: “Bafatanaga amaboko, igihe cyose basaga naho bishimye.”
Tuchel yagaragaye yashyize ikiganza cye ku mukunzi we mushya anaseka ubwo barimo kurya ubuzima ku mazi
Uyu mudage na Max bishimiye urugendo mu bwato (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Chelsea, Thomas Tuchel,wa Chelsea, ari mu rukundo n’umunya Brazil w’uburanga nyuma y’iminsi mike atandukanye n’uwari umugore we.

Tuchel w’imyaka 48, yasohokanye n’umukobwa w’umucuruzi witwa Natalie Max w’imyaka 35 ahitwa Sardinia.

Umwe mu bari aho Tuchel yakoreye ibiruhuko yagize ati: “Bafatanaga amaboko, igihe cyose basaga naho bishimye.”

Tuchel yagaragaye yashyize ikiganza cye ku mukunzi we mushya anaseka ubwo barimo kurya ubuzima ku mazi

Uyu mudage na Max bishimiye urugendo mu bwato izuba rirenze hanyuma amuherekeza kuri villa bari bakodesheje ibihumbi 20.000 by’amapawundi ku ijoro rimwe.

Uyu mubyeyi w’abana babiri wo muri Brazil nawe yoganye na Tuchel mu nyanja muri Sardinia.

Undi muntu wari mu biruhuko ahasohokeye Tuchel yagize ati: “Basaga n’abari mu rukundo cyane.Rimwe, Natalie yafataga mu ijosi rya Tuchel maze akunama akamusoma.

Bagiye koga, bishimana ku mucanga, basangirira muri resitora ya hoteri maze bafata ubwato bajya ku kirwa cya Caprera."

Muri Mata uyu mwaka, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko umutoza wa Chelsea, Thomas Tuchel, yatandukanye n’umugore we Sissi Tuchel, bari bamaranye imyaka 13 babana nk’umugore n’umugabo.

Mu gihe bari bamaranye, babyaranye abana babiri b’abakobwa. Ntabwo icyo bapfuye cyigeze gitangazwa.

Tuchel na Sissi basezeranye kubana akaramata mu mwaka wa 2009.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa