Umutoza ushobora gusimbura Jose Mourinho muri Manchester United yamenyekanye
Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018
Mu gihe ibihuha bikomeje gukwirakwira ko Manchester United ishobora kwirukana umutoza wayo Jose Mourinho kubera umwuka mubi akomeje guteza mu bakinnyi,amakuru aravuga ko ubuyobozi bwatangiye kuvugana na kabuhariwe Zinedine Zidane kugira ngo azamusimbure.
Zidane w’imyaka 46, wasezeye mu ikipe ya Real Madrid nyuma y’iminsi mike ayifashije gutwara igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya 3 yikurikiranya,arifuzwa na Manchester United kugira ngo aze akorere amateka no muri Red Devils.
Zidane arifuzwa na Manchester United kugira ngo asimbure Mourinho
Zidane wamamaye kubera umupira usukuye yakinaga ndetse akaba ubukombe muri Real Madrid kubera ibikombe yatwaye ,ari mu biruhuko aho ategereje ko haboneka akazi keza akakerekezamo.
Manchester United itegereje ko Jose Mourinho yakomeza gukora amakosa ikamwirukana yarangiza ikamusimbuza uyu kabuhariwe mu gutwara Champions League.
Umwuka mubi hagati ya Jose Mourinho n’abayobozi ba Manchester United ukomeje gututumba aho uyu mutoza yashinje ubuyobozi bwe kwanga kumugurira abakinnyi 5 yabasabye mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko buri mwaka agurirwa abakinnyi akabasubiza inyuma aho kubafasha kwigaragaza neza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *