Ikipe ya Rayon Sports imaze amasaha make itangaje ko nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi,yamaze gutandukana na Yamen Zelfani wari ufite amasezerano y’umwaka umwe.
Uyu mugabo wananiwe kugeza iyi kipe mu matsinda ya CAF Confederation Cup kandi byarashobokaga cyane,arasinya amasezerano yo gutandukana neza uyu munsi.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru UMUSEKE aravuga ko mu gushaka igisubizo kindi cyo gusoza uyu mwaka w’imikino, hari gutekerezwa Hitimana Thierry watoje iyi kipe inshuro ebyiri nyuma yo kuyibera Team manager mu 2014.
Uretse Hitimana utekerezwa muri iyi kipe, amakuru avuga ko hari abatoza bandi bahise bandika basaba akazi muri iyi kipe ikundwa na benshi mu Rwanda.
Haringingo Francis wayitoje umwaka ushize akayihesha igikombe cy’Amahoro, nawe nta kazi afite nyuma yo gutandukana na AFC Leopards yo muri Kenya.
Thierry ari mu batoza bafite uburambe kuko mu Rwanda yatoje Bugesera FC, AS Kigali na Rayon. Muri Tanzania yatoje Namungo FC na Simba SC.
Uyu mugabo nubwo hari abashobora kumushidikanyaho,yatoje Namungo FC ayifasha kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu.
Hitimana Thierry yafashije Namungo FC kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ndetse isoreza mu myanya itanu ya mbere mu mwaka w’imikino 2019/20.
Nk’umutoza mu cyiciro cya mbere, yayitoje imikino 38 mu mwaka w’imikino wa 2019/20, aho yatsinze 17, anganya 13 mu gihe yatsinzwe imikino umunani, asarura amanota 64.
Mu mwaka w’imikino wa 2020/21, iyi kipe yahagarariye Tanzania mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.
Hitimana Thierry ushobora gutoza Rayon Sports

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *