skol
fortebet

Umutoza Vincent Kompany mu muryango winjira muri Bayern Munich

Yanditswe: Thursday 23, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Bayern Munich iri hafi kumvikana n’umutoza mushya usimbura Thomas Tuchel,aho ibiganiro bigeze kure n’umubiligi Vincent Kompany watozaga Burnley.

Sponsored Ad

Bayern yagowe no kubona umusimbura wa Thomas Tuchel, wagiye nyuma yo kurangiza umwaka w’imikino adatwaye igikombe.

Kugenda k’uyu mudage byamenyekanye muri Gashyantare ariko iyi kipe ishaka kwisubiraho ngo imugumane ntibyakunda.

Bayern Munich yagerageje kuvugana n’abatoza benshi ngo ibahe akazi ariko barakanga.

Uyu mubiligi yabaye umukandida utunguranye cyane ko atabashije gutuma Burnley iguma muri Premier League.

Icyakora ibiganiro hagati y’impande zombi bigeze ku rwego rwo hejuru,ndetse ngo bombi bamaze kumvikana,hasigaye ko Bayern Munich yumvikana na Burnley kuko Kompany yari akiyifitiye amasezerano.

Birashoboka ko amasezerano hagati y’impande zombi ashobora gusinywa mu mpera z’icyumweru.

Kompany, watangiye umwuga we w’ubutoza muri Anderlecht, yamamaye cyane nyuma yo kujya muri Burnley mu myaka ibiri ishize.

Uyu wahoze ari myugariro wa Manchester City yazamuye iyi kipe mu cyiciro cya mbere,ayihindurira umukino aho mbere yari izwiho kugarira ayiha gusatira cyane.

Byari byitezwe ko Burnley ishobora kwitwara neza mu cyiciro cya mbere,kubera uburyo bwabo bwo gukina. Ariko kutagura abakinnyi bakomeye byatumye irangiza ku mwanya wa 19 nyuma yo kubona amanota 24 gusa.

Kwemerera Kompany kugenda kare, bizaha Burnley umwanya wo gushaka umusimbura ukwiye mugihe bitegura icyiciro cya kabiri.

Kompany azi ubuzima bwo mu Budage kuko yakiniye Hamburg.Bivugwa ko yashakwaga na Chelsea kugira ngo asimbure Mauricio Pochettino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa