skol
fortebet

Umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi azakoresha kuri Benin batarimo bamwe mu bahagaze neza

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 10, Mar 2023

Umutoza w'Amavubi yahamagaye abakinnyi azakoresha kuri Benin batarimo bamwe mu bahagaze neza

Sponsored Ad

skol

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Carlos Alos Ferrer yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 30 azakoresha mu mikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Benin.
Uyu mutoza wasinye amasezerao mashya azamugeza 2025 uyu munsi yahise ahamagara ikipe y’abakinnyi 30 azakoresha ahangana na Benin mu mpera z’uku kwezi.
Uyu yirengagije abakinnyi beza nka Ruboneka Jean Bosco,Ramadhan NIYIBIZI,Niyonzima Olivier,Muhadjiri Hakizimana,Hakizimana Adolphe na Twizerimana Onesme.
Kuwa 22 Werurwe, ni bwo u (…)

Kuwa 22 Werurwe, ni bwo u Rwanda ruzasura Benin mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda H ryo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika umwaka utaha.

Kuwa 27 uku kwezi nibwo hazaba umukino wo kwishyura, uzabera kuri sitade mpuzamahanga y’akarere ka Huye saa 15:00.

Biravugwa ko Ruboneka na Ramadhan bashobora kuba barashwanye ariyo mpamvu yahisemo kutabahamagara.

Ubuyobozi bwa FERWAFAbwatangaje ko icyo basabye umutoza Carlos Alos Ferrer mu masezerano mashya ari ukujyana ikipe y’igihugu mu gikombe cya Afurika.

Abakinnyi 30 bahamagawe

Abanyezamu

Kwizera Olivier
Ntwari Fiacre
Ishimwe Pierre

Ba myugariro

Omborenga Fitina
Serumogo Ali
Imanishimwe Emmanuel
Ganijuru Elie
Ishimwe Christian
Niyigena Clement
Manzi Thierry
Rwatubyaye Abdul
Mutsinzi Ange
Nsabimana Aimable

Abakina mu kibuga hagati

Bizimana Djihad
Mugisha Bonheur
Iradukunda Simeon
Rubanguka Steve
Niyonzima Ally
Rafael York
Muhire Kevin
Sahabo Hakim
Iraguha Hadji

Ba rutahizamu

Muhozi Fred
Nyarugabo Moise
Mugisha Gilbert
Kagere Meddie
Mugenzi Bienvenue
Bizimana Yannick
Mugisha Didier
Habimana Glen

Ibitekerezo

  • Ibaze gusiga muhadjir jabel biragoye kbx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa