skol
fortebet

Umutoza w’Amavubi yahishuye icyatumye Benin ibatsinda

Yanditswe: Friday 07, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’Amavubi Frank Spittler yatangaje ko abasore be barushijwe imbaraga z’umubiri na Benin,yabatsinze igitego 1-0 mu mukino wa gatatu mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026.

Sponsored Ad

Uyu mutoza watsinzwe umukino we wa mbere kuva yahabwa gutoza Amavubi mu Ugushyingo 2023,yavuze ko igihagararo cy’abanya Benin n’imbaraga zabo zagoye ’Amavubi’.

Yagize ati “Badukoreshejeho imbaraga z’umubiri natwe tunanirwa kubahagarika cyane cyane nimero icyenda. Abakinnyi babo bari barebare nta wacu ureshya nabo. Twagowe cyane n’imipira y’imiterekano yaba coup franc na koruneri ndetse na nimero 18 warenguraga bikomeye.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko ikipe ye yagize igice cya mbere kibi ariko baje kwikosora mu cya kabiri gusa ntibyari bihagije ngo batsinde umukino.

Ati “Ntabwo twari dufite ubukana buhagije kandi abandi bari bameze neza by’umwihariko ku mbaraga z’umubiri. Mu gice cya mbere ntabwo twari beza ariko twabikosoye mu gice cya kabiri. Nabwiye abasore ko kurota amanota atatu bidahagije ahubwo bisaba kuyakorera.”

Nyuma y’umukino wa Benin, #mavubi arahaguruka i Abidjan saa 21h10’ yerekeze muri Afrika y’epfo,aho azesuranira na Lesotho ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa