skol

Umutoza w’Amavubi yanenze urwego abakinnyi be bariho

Yanditswe: Friday 10, Nov 2023

featured-image

Umutoza Torsten Frank Spittler yatangaje ko abakinnyi bo mu Rwanda badafite ubumenyi bw’ibanze bw’umupira w’amaguru ariyo mpamvu bisaba kubanza kubigisha uhereye hasi.

Uyu mutoza yabigarutseho ku wa Kane, tariki 9 Ugushyingo 2023 mu kiganiro cye cya mbere n’itangazamakuru cyabereye kuri hoteli st Famille ari naho Ikipe y’Igihugu icumbitse.

Uyu mutoza yagize ati “Icyo nabonye inaha ni ugutera umupira ukiruka kuko abakinnyi ntabwo bazi aho bawutanga cyangwa bahagarara kugeza agize igitutu agatera imbere akiza izamu. Uwo rero si umupira ugezweho abantu bashaka kureba.”

Yavuze ko yifuza kuzatinda muri aka kazi. Ati “Nishimiye kuba ndi hano ndetse ndashaka kuhatinda ntabwo nifuza ibyumweru bitatu. Abakinnyi bakeneye gutegurwa kugira ngo umusaruro uboneke niyo mpamvu ndi hano.”

Kimwe mu bibazo bikomeye Amavubi amaranye igihe ni ukubona ibitego. Umutoza Frank Spittler abajijwe icyo azakora kugira ngo biboneke yavuze bari kugerageza kubikoraho.

Ati “Iyo utazi aho ujya, gutanga umupira ndetse n’aho mugenzi wawe ahagarara urumva biragoye amahirwe aba ari make. Nabwiye abakinnyi bacu ko biruka ibilometero kugira ngo batsinde igitego bityo rero umunyezamu umupira akawufata. Turi gushaka uko twongera amahirwe yo kureba mu izamu.”

Umutoza Frank Spittler yavuze ko intego u Rwanda rujyanye mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi 2026, ari ukuzagerageza kwitwara neza ndetse no guha amahirwe abakinnyi bakiri bato biganjemo abakina hanze y’u Rwanda.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izabanza kwakira Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo ndetse na Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo kuri Stade ya Huye muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa