Umutoza w’Amavubi yasabye Abanyarwanda ku dasuzugura Djibouti
Yanditswe: Friday 25, Oct 2024

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Torsten Spittler yagaragaje ko Abanyarwanda bari gusuzugura Djibouti kandi ari ikipe ikomeye.
U Rwanda na Djibouti bazahura mu mikino y’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024), aho umukino ubanza uteganyijwe ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024 saa Cyenda kuri Stade Amahoro.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kane, tariki 24 Ukwakira 2024, Umutoza Frank yavuze ko hari abamaze kwizera intsinzi.
Yagize ati “Ndi kumva bamwe mu banyamakuru bavuga ngo tuzatsinda ibitego bitanu. Icya mbere ako ni agasuzuguro kandi nta shingiro bifite. Ni ikipe ikomeye (Djibouti) benshi mu bakinnyi ikoresha ibasanganywe mu mikino ya FIFA na CAF kandi bitwara neza.”
Yakomeje agira ati “Ni ikipe izi gukinana kandi bafite bamwe mu bakinnyi beza bava hanze. Sinzi uwazanye ibyo kuvuga ko ari akazi kazatworohera, gusa mu by’ukuri ntabwo ariko bimeze. Ibi bizatuma abafana baza ku kibuga bizeye intsinzi. Ubushize narabivuze ntabwo nkeneye abafana baza iyo babona baratsinda kuko abo ntabwo ari abafana.”
Umutoza Frank yatangaje ko abakinnyi bameze neza ndetse bari kumva ibyo abashakaho cyane ko benshi basanganywe mu yandi marushanwa nko gushaka itike y’Igikombe cy’Isi n’icya Afurika.
Umwe mu bakinnyi bakuru bari muri iyi kipe, Muhire Kevin nawe yagaragaje ko amakipe yose asigaye akomeye bityo ntayo gusuzufgura.
Ati “Nta kipe y’Igihugu yoroha ahubwo biterwa n’uwiteguye neza. Mbahaye urugero, ejo bundi Sierra Leone yatsinze Côte d’Ivoire kandi ari ikipe ikomeye. Ku bwanjye rero mbona uwiteguye neza ari we utsinda, ahubwo abafana bazaze ari benshi badushyigikire dushake ibyishimo kandi turabizeza ko tuzabibaha.”
U Rwanda rugiye gushaka uko rwakongera gukina CHAN ruherukamo mu 2021, ni nyuma y’uko rutakinnye iya 2022 [yabaye mu 2023] nyuma yo gusezererwa na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma.
Kuri iyi nshuro, ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Djibouti izahura n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukuboza.
Imikino ya nyuma ya CHAN 2024 izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya hagati ya tariki ya 1 n’iya 28 Gashyantare 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *