
Torsten Frank Spittler utoza ikipe Y’Iguhugu Amavubi yatangaje ko nyuma y’amasezerano afite azarangira mu Ukuboza 2024, azahita asezera ko ntagahunda yo kongera amasezerano afite.
Ibi yabitana nyuma y’umukino U Rwanda rwanganyijemo na Nigeria kuri Stade Amahoro 0-0, umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2025 kizabera muri Morocco.
Torsten Frank Spittler ,yabajijwe niba nyuma yamasezerano yakongera gufasha Abanyarwanda , avuga ko afite amezi abiri imbere gusa nk’umutoza.
Yagize ati “Nkigera hano bambajije igihe namara mbabwira ko nshaka umwaka umwe, kuko inkweto zanjye ziri kugenda zishira, ahubwo nakwishima zigejeje mu Ukuboza [2024].”
Spittler ntago yari yarahawe icyizere ubwo yazaga mu Rwanda ,bitewe n’uko nta makipe akomeye yari yaracuyemo .
.
Igihe amaze mu Rwanda amaze gukina imikino umunani, aho yatsinze itatu, atsindwa umwe mu gihe indi yose yayinganyije.
Amavubi afite imikino ibiri ikomeye izaba mu kwezi gutaha izayahuza na Bénin i Cotonou ndetse n’undi uzakinirwa mu Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *