skol
fortebet

Umutoza w’Amavubi yavuze ko makosa yatumye batsindwa na Benin batayasubira

Yanditswe: Friday 11, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Torsten Frank Spittler, yavuze ku makosa yakozwe n’abakinnyi be ku mukino baherutse gutsindwamo na Bénin, ashimangira ko batazayasubira.

Sponsored Ad

Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru kibanziriza umukino w’umunsi wa gatatu mu itsinda D mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Afurika cya 2025 cyabaye ku wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024.

Umukino uheruka u Rwanda rwatsinzwe na Benin igitego 1-0.

Spittler yavuze ko amakosa yabayeho uyu munsi yabasigiye isomo bityo bagomba kuyirinda kugira ngo badatakaza kuri iyi nshuro.

Yagize ati: “Mu mukino uheruka Bénin yatweretse ko ari ikipe itoroshye cyane ko ifite n’umutoza mwiza. Nizeye ko natwe tumeze neza kuko ubwo duheruka i Kigali twakiniye muri Stade [Amahoro] kandi yuzuye abafana baturi inyuma.”

“Ubushize Bénin yabyaje umusaruro amakosa twakoze ya za koruneri ariko ubu ntibizongera. Twaritoje bihagije, mfite icyizere kandi ndabibona ko ibihe bigenda bimera neza. Turi gukorana n’abakinnyi kandi umusaruro w’uyu mukino uzaba ari mwiza.”

Umukino uzahuza Amavubi na Benin uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira 2024, ubere muri Côte d’Ivoire mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa i Kigali kuri Stade Amahoro, tariki ya 15 Ukwakira 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa