Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Stephen Constantine yijeje Hakim Sahabo guhabwa umwanya wo gukina
Yanditswe: Tuesday 24, Mar 2026
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yijeje Hakim Sahabo kubona umwanya wo gukina nyuma y’uko yongeye guhamagarwa yari yarahagaritswe.
Sahabo ukina mu kibuga hagati, ni umwe mu bakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’u Rwanda kugira ngo bazifashishwe mu mikino ya gicuti itegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), ari yo FIFA Series 2026. Irushanwa rizabera i Kigali.
Ikinyamakuru cyo mu Bugereki aho Sahabo akina muri AEK Athens cyitwa SDNA, cyaganiriye na Constantine utoza Amavubi, kimubaza kuri uyu musore wari umaze umwaka adahamagarwa.
Constantine yavuze ko uyu mukinnyi uherutse kuva muri Standard Liège yo mu Bubiligi ajya mu Bugereki, ari umukinnyi yabwiwe ko ari mwiza.
Ati “Ndabizi ko Sahabo yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ku myaka 17. Kuva rero naremeye gukorana n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), abakinnyi bakina hanze nzabitaho cyane. Navuganye n’umuntu wo mu Rwanda ambwira ko ari umukinnyi mwiza mu kibuga hagati nubwo atarabona amahirwe muri AEK.”
“Ndi umutoza ukunda abakinnyi bato. Ndi muri Chypre mu ikipe mperukamo ya APEA Akrotiri, nahaga amahirwe n’umukinnyi w’imyaka 16. Mu irushanwa riri kuza nzaha amahirwe abakinnyi bose barimo na Sahabo. Niyiyerekana, azaba ari umwe mu bagenderwaho mu Ikipe y’Igihugu.”
Sahabo umaze gukinira Amavubi inshuro icyenda, azafatanya na bagenzi be mu irushanwa rya FIFA Series 2026, aho bari mu Itsinda A ririmo Estonia, Kenya na Grenada.
U Rwanda ruzabanza guhura na Grenada, ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Werurwe 2026, mbere y’uko rukurikizaho Estonia cyangwa Kenya ku itariki ya 30 Werurwe.
1324>
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *