skol
fortebet

Umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi yavuze ijambo rikomeye mbere yo guhura na Sénégal

Yanditswe: Tuesday 07, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer avuga ko abizi neza ko Senegal bagiye gukina ari ikipe ikomeye ifite abakinnyi bo ku rwego rw’Isi ariko na none baraba bari mu kibuga ari 11 kuri 11 bityo ko atari Sadio Mane wenyine ugiye gukina n’u Rwanda.
Uyu munsi saa 21:00’, Amavubi arakina na Senegal umukino w’umunsi wa 2 wo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 kizabera muri Côte d’Ivoire.
Uyu mukino uri bubere muri Senegal, izina ryitezwe ni Sadio Mane usanzwe (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer avuga ko abizi neza ko Senegal bagiye gukina ari ikipe ikomeye ifite abakinnyi bo ku rwego rw’Isi ariko na none baraba bari mu kibuga ari 11 kuri 11 bityo ko atari Sadio Mane wenyine ugiye gukina n’u Rwanda.

Uyu munsi saa 21:00’, Amavubi arakina na Senegal umukino w’umunsi wa 2 wo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 kizabera muri Côte d’Ivoire.

Uyu mukino uri bubere muri Senegal, izina ryitezwe ni Sadio Mane usanzwe ukinira Liverpool mu Bwongereza.

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer, yavuze ko bo batareba Sadio Mane ahubwo bahangayikishijwe na Senegal yose nk’ikipe ifite abakinnyi bo ku rwego rw’Isi.

Ati "turabizi ko Senegal ari ikipe ikomeye ifite abakinnyi bo ku rwego rw’Isi, ariko umukino uzaba ari 11 kuri 11, ntabwo ari Sadio Mane uzaba ukina n’u Rwanda. Rero turiteguye guhangana nabo dushaka intsinzi."

Amavubi agiye gukina na Senegal nyuma y’uko yari yanganyirije na Mozambique 1-1 muri Afurika y’Epfo mu mukino ufungura iri tsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa