skol

Umutoza wa APR FC yagaragaje imbogamizi ikomeye afite muri Mapinduzi Cup

Yanditswe: Tuesday 02, Jan 2024

featured-image

Umutoza wa APR FC, Thierry Froger, yavuze ko ingengabihe y’imikino ya ‘Mapinduzi Cup’ imugoye nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere na Singida ibitego 3-1.

Uyu mutoza yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki 2 Mutarama 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino wa kabiri w’amatsinda azahuramo na JKU ku wa Gatatu, tariki 3 Mutarama 2024.

Yagize ati “Nifuje kuvuga ibi kuva ngeze hano. Ntabwo nishimiye ukuntu imikino yegeranye bikabije muri iri rushanwa. Ariko ninjye bireba nk’umutoza ntabwo ari ikipe. Gusa nashakaga kuvuga ko ari bibi ku bakinnyi.”

Yakomeje avuga ko biteye isoni guha abakinnyi umunsi umwe wo kuruhuka mbere yo gukina undi mukino.

Ati “Ntabwo nshaka kubahuka abantu, gusa kuri njye ni ikimwaro guha abakinnyi umunsi umwe gusa wo kuruhuka.”

Froger yasoje avuga ko JKU bazahura ari ikipe ikomeye ariko bazagerageza gushaka intsinzi.

Ati “Namenye ko ikipe tuzahura na yo ejo yatsinzwe nkatwe ariko tuzagerageza gushaka intsinzi.”

Ku wa Mbere, Ikipe y’Ingabo yatsinzwe na Singida Fountain Gate FC ibitego 3-1 mu mukino wa mbere muri iri rushanwa.

APR FC izahura na JKU yo muri Zanzibar,kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mutarama 2024, saa 15:15 z’i Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa