skol

Umutoza wa APR FC yagize icyo atangaza kuri penaliti batsinzwe

Yanditswe: Monday 19, Aug 2024

featured-image

Darko Nović utoza APR FC, yavuze ko penaliti batsinzwe na Azam FC bigituma batakaza umukino, byatewe n’uburangare kuko hari ubundi buryo bwari gutuma idakorwa.

Ibi umutoza wa APR FC Dark Novic yabitangaje nyuma yo gutsindwa na Azam 1-0 kuri penalite umukino wabereye muri Tanzaniya ,Dark yavuze ko umukino ubanza warangiye bagiye gutegura neza umukino wo kwishyura i Kigali .

Ati "Twakinnye n’imwe mu makipe akomeye muri Afurika, ntabwo yari yoroshye, twahushije amahirwe mu ntangiriro z’umukino kandi twaje hano gutsinda, iyo dutsinda kiriya gitego wenda tuba tuvuga ibindi ariko umukino urangiye ari 1-0 tugiye gusubira mu rugo turebe icyo twakora mu mukino wo kwishyura."
Dark yagarutse kandi kuri penaliti batsinzwe ku ikosa Niyomugabo Claude yakoze ku munota wa 57, yavuze ko hari ubundi buryo bwo gukemura ikibazo kandi bworoshye kuruta gukora penaliti.
Ati "Badutsinze kuri penaliti njye ntabonye neza ndaza kubireba, ariko iyo urebye uko byari bimeze mbere ya penaliti, byashobokaga twari kubikemura mu buryo bworoshye "
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama kuri Stade Amahoro .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa