Umutoza wa APR FC,Adil Mohamed,yabwiye abanyamakuru ko kubeshya ko abakinnyi be bakomeye bavunitse kugira ngo yice Rayon Sports mu mutwe byari ibanga ry’umukino ndetse aboneraho kwemeza ko gukina ugatsinda aribyo by’ingenzi kurusha gutegura.
Umutoza Adil wagaragaje urwego rwo hejuru mu mikinire kurusha Martinez Espinoza wa Rayon Sports,yavuze ko APR FC ifite abakinnyi beza u Rwanda rwakwishimira aho yemeje ko kuba barabeshye ko abakinnyi be barimo Mangwende na Manzi Thierry badahari ari amayeri y’umukino.
Yagize ati “u Rwanda nirwishimire abakinnyi APR FC ifite.Kumbaza ngo mangwende na Thierry babonetse mu kibuga,ni ibanga ryacu niko twateguye umukino.Gutegura umukino biterwa n’abakinnyi ufite.Ibyo byose turishimira uko twabipanze bikagenda neza.”
Umutoza Adil yagarutse kuri Sugira Ernest avuga ko atamukeneye kuko ubu afite ba rutahizamu batsinda ibitego barimo Danny Usengimana,Mugunga Yves n’abandi.
Habura umunsi umwe ngo umukino wa APR FC na Rayon Sports ube,ikipe ya APR FC yasohoye urutonde rw’abakinnyi 18 batarimo Mangwende na Manzi Thierry mu rwego rwo kwica mu mutwe mukeba wayo Rayon Sports batsinze ibitego 2-0 kuwa Gatandatu.
APR FC yari yatangaje ko Mangwende na Manzi badahari
Amafoto:Rwanda Magazine


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *