Umutoza wa APR FC yavuze amagambo akomeye kuri Rayon Sports bazahura
Yanditswe: Monday 23, Oct 2023
Umutoza Mukuru wa APR FC, Thierry Froger,yatangaje ko abizi neza ko Rayon Sports izabagora ariko biteguye kwihagararaho cyane ko ngo iyi kipe ishobora kuzirara kuko ariyo iheruka gutsinda.
Thierry Froger yavuze ko ari umukino utazoroha ariko hari ibigiye gukorwa mu rwego rwo kuwitegura,bagakosora amakosa bakoze ubwo izi kipe ziheruka guhura.
Ati “Icyo tubanza kureba ni uburyo twakinnye umukino w’uyu munsi, tukabona gutegura uzakurikira. Imbere yacu hari ihurizo ryo kureba imibare isa n’aho itatuvugira kuko twatsinzwe na Rayon Sports [kuri Super Cup].
Ni ahacu ho gushyiramo imbaraga kuko turabizi ko bazaba biyizeye cyane kuturenza kubera ko ni yo ifite intsinzi iheruka. Rayon Sports izatugora, rero tugomba kwihagararaho.”
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ukwakira 2023,APR FC yasuye Etincelles FC i Rubavu,iyitsinda ibitego 3-0 birimo bibiri bya rutahizamu wayo Victor Chukwuemeka Mbaoma n’ikindi cya Niyibizi Ramadhan.
APR FC itangiye gufata umuvuduko wa shampiyona kuko ubu iri kubona ibitego kandi ntabwo iratsindwa na rimwe muri shampiyona.
Umutoza Froger yavuze ko umukinnyi we wo hagati Sharaf Eldin Shaiboub Ali ari kugerageza gukira imvune ndetse mu mikino ikurikira hazabaho kureba aho ubuzima bwe bugeze akaba yakoreshwa cyangwa ntakoreshwe.
APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 17 inganya na Musanze FC ya mbere mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 12.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *