skol
fortebet

Umutoza wa APR yongeye kwikoma itangazamakuru,ashinja Kazungu ubumenyi buke mu ndimi

Yanditswe: Thursday 05, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Adil Erradi Mohammed utoza APR FC, yongeye kumvika mu itangazamakuru arishinja gukora mu buryo buhabanye n’umwuga bakora.

Sponsored Ad

Adil Erradi Mohammed utoza APR FC, yongeye kumvika mu itangazamakuru arishinja gukora mu buryo buhabanye n’umwuga bakora.

Uyu mutoza avuga ko bamwe mu banyamakuru bavuga ibyo batazi ku ikipe ye ya APR, rimwe narimwe bakanayihimbira.

Yabasabye kugerageza gukora akazi kabo kinyamwuga, kuko kugeza ubu bakora nk’abatazi ibyo barimo.

Yikomye amwe mu mazina y’abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo hano mu Rwanda, avuga ko ibibazo biri mu mupira w’amaguru aribo banyirabayazana.

Erradi Mohammed yavuze ko umunyamakuru Kazungu utarize ,utazi igifaransa yewe udafite n’amashuri 5 abanza niwe uhindura ibyo yavuze ukundi.

Yagize ati “hari ibyo ntumva nka Radio 10, Kazungu , utarize n’amashuri 5 abanza, agasuzugura umutoza wa APR kuva naza hano,uwa Police, Uwa Rayon sport n’umutoza w’ikipe y’igihugu?, undi ni Anta yize iki ?aziki mu mupira w’amaguru? Yari umucuruzi w’imigati ,ntacyo azi hanyuma agasuzugura ibyo abatoza bakora? Ntibyumvikana?”
Uyu mutoza yakebuye ibi bitangazamakuru kutemera imyitwarire nk’iyo y’abanyamakuru babo kuko byangiza umupira w’amaguru mu Rwanda.

Si ubwambere umutoza wa APR FC Adil Erradi Mohammed yumvikanye yikoma itangazamakuru ndetse akavuga ko atazongera kurivugisha. Mu minsi ishize yari yarakuye Radio Frash mu bitangazamakuru azajya avugissha ,abategeka kuza kumusaba imbabazi kuko bamuvugira ibyo atavuze.

Ni nyuma y’umukino wo kwishyura wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, aho Ikipe ya Marines FC yatunguranye itsinda APR FC igitego 1-0 benshi bakayishinja guharira Marine iyitsinze rimwe kuva yabaho.

Gusa byarangiye APR ariyo ikomeje muri ½ cy’igikombe cy’amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa